Wednesday, August 5, 2026
RW|EN
MU RWANDA

U Rwanda ruri mu Bihugu byatangiye kuganirizwa ku kuba byakoherezwamo abimukira bavuye i Burayi

U Rwanda ruri mu Bihugu byatangiye kuganirizwa ku kuba byakoherezwamo abimukira bavuye i Burayi

Igihugu cy’u Butaliyani cyatangaje ko cyatangiye kugirana ibiganiro n’Ibihugu birimo u Rwanda bigamije gushyiraho ibigo byo kwakira abimukira bari i Burayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko, mbere yuko boherezwa mu byo bakomokamo, nk’ingamba nshya igamije gufasha u Burayi guhangana n’ikibazo cy’abimukira cyakajije umurego.

Uretse u Rwanda kandi, hari ibindi Bihugu bibiri byo ku Mugabane wa Afurika, Uganda ndetse na Ghana, biri mu biganiro by’ibanze bikomeje kubaho bizashyirwamo ibigo byakira abimukira, hagamijwe gufasha Ibihugu by’i Burayi gushakira umuti iki kibazo. Ni gahunda iri guterwamo inkunga n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Iyi gahunda y’u Butaliyani, ni imwe mu zikomeze zitezweho gufasha u Burayi guhangana n’ikibazo cy’abimbukira gikomeje gukaza umurindi, yatangijwe nyuma y’Inama idasanzwe y’Abaminisitiri b’Umutekano w’Imbere mu Bihugu bya EU, yateranye nyuma y’ikibazo gikomeye giherutse kugaragara muri Espagne, ubwo abimukira ibihumbi 60 binjiraga muri kiriya Gihugu ari igihiriri.

Ibihugu nka Albania ndetse n’u Butaliyani, byavuze ko hakenewe guhuza imbaraga mu guhangana n’iki kibazo, ndetse ubu bikaba biri gukorana na Denmark, Austria n’u Buholandi, byamaze gushyiraho Ihuriro rigamije kubaka Ibigo mu Bindi Bihugu bizakirirwamo abo bimukira.

Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni yatangaje ko yizeye ko ibigo bizashyirwaho, ibya mbere byazatangira gukora umwaka utaha wa 2027, bitewe n’amasezerano iki Gihugu kizagirana n’Ibihugu bizashyirwamo, ndetse n’inkunga ya Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi.

Guverinoma ya Meloni yavuze ko uRwanda, Uganda na Ghana; ari Ibihugu by’ibanze bishobora gutangirana n’iyi gahunda, butewe n’Ibiganiro by’ibanze byari byaratangiye, nubwo itagaragaza aho bigeze, niba hari intambwe iri guterwa igamije kugera ku masezerano.

Ibigo biteganywa gushyirwaho, bizajya byakira abimukira binjira mu buryo bunyuranyije n’amategeko, byamaze kugaragara ko batazaguma ku Mugabane w’u Burayi, bakazajya babyoherezwamo mbere yo gusubizwa mu Bihugu bakomokamo.

Umushinga w’iyi gahunda, biteganyijwe ko Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu Butaliyani, Matteo Piantedosi azawugaragariza indi nama idaanzwe y’Abaminisitiri b’Ibihugu bya EU, izaba ku wa Gatandatu ku buryo bw’ikoranabuhanga ry’iya kure.

Ikinyamakuru KT Press, kivuga ko kugeza ubu, yaba Guverinoma y’u Rwanda ndetse na Komisiyo y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, nta ruhande na rumwe ruragira icyo ruratangaza kuri ibi biganiro byaba biri kuba.

Perezida Kagame na Giorgia Meloni muri 2023 mu Nteko Rusange ya 78 y’Umuryango w’Abibumbye

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 − four =