Tuesday, September 10, 2024

Karyuri muri CHOGM yasusurukije imbaga y’abaturutse mu Bihugu 54

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umwana muto ufite impano yo kubyina, Karyugahawe Bright uzwi nka Karyuri w’i Kanazi mu Karere ka Bugesera, ari mu babyinnyi basusurukije abantu mu bikorwa bya CHOGM biri kubera mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mwana wamamaye mu kubyinana na bagenzi be mu itsinda rizwi nka Kanazi Talent, yabyiniye abitabiriye Ihuriro ry’Ubucuruzi mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Icyongereza ryatangiye kuri uyu wa 21 rizageza tariki 23 Kamena 2022.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Kamena 2022, ubwo iri huriro ryari rigiye gutangira, habayeho ibikorwa byo kubasusurutsa.

Iri huriro ry’ubucuruzi ryitabiriwe n’abantu barenga 1 500, ryatangijwe na Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Ababyinnyi basusurukije abitabiriye iri huriro, bagaragayemo ikirangirire Sherrie Silver wahawe ibihembo bikomeye ku Isi ndetse na Karyugahawe Bright AKA Karyuri babyinanye.

Itsinda ririmo Karyuri, ryashimishije abantu benshi, bakomeye amashyi uyu mwana muto kubera impano yo kubyina yagaragaje.

Karyuri ufite abakunzi batari bacye ku mbuga nkoranyambaga kubera amashusho agaragaramo abyina mu buryo budasanzwe, yafashishijwe n’Umuhanzi Meddy kubera indirimbo ye yabyinnye bigashimisha benshi.

Iri huriro ryitabiriwe na Perezida Paul Kagame

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts