Kayonza: Abigisha mu marerero bahishuye ikibazo bamaranye amezi atatu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abashinzwe amarerero yo mu Midugudu yo mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bagiye kumara amezi atatu batarishyurwa amafaranga bagenerwa nk’umushahara w’ukwezi.

Ni abagenerwabikorwa ba VUP bashinzwe amarerero yo mu Midugudu itandukanye yo mu Murenge wa Kabare. Abaganiriye na RADIOTV10 bavuga ko bikomeje kubagiraho ingaruka z’amadeni.

Izindi Nkuru

Mukandayambaje Alphonsine wo mu Kagari ka Rubimba ati “Urabona ukwezi kwa Karindwi n’ukwa Munani ntitwahembwe.”

Bavuga ko basanzwe bafite abana biga kandi aya mafaranga bahembwa ari yo bari batezeho kubona ubushobozi bwo kubagurira ibikoresho by’ishuri.

Mukandayambaje akomeza agira ati “Niho twakuraga ayo kubagurira umwambaro w’ishuri, amakaye no kubahahira ibyo kurya. Urabona tugeze mu gihe cy’ihinga nta mbuto dufite niho twagakuye imbuto.”

Bugingo Ramadhan na we yagize ati “Twakomeje gusaba tuti ‘ese amafaranga yacu ageze he kuki tufahembwa? ngo amafaranga ari mu nzira tugategereza igihe ayo mafaranga azasokera tukakibura.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Nyemazi John Bosco yabwiye RADIOTV10 ko batari bazi iki kibazo gusa ngo bagiye kugikurikirana.

Ati “Twagenzura neza, kuko icyo kibazo kitari mu bibazo twari twakiriye, twakurikirana tukamenya niba ibivugwa ariko bimeze. Ibyo bemerewe baba babyemerewe nta mpamvu yuko byakabaye bitinda.”

INKURU MU MASHUSHO

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru