Kenya: Hubuwe dosiye y’abasirikare b’u Bwongereza bavugwaho kwica abaturage barimo n’umugore bari basangiye

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abadepite bo mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya bagiye kujya impaka kuri raporo isaba ko ingabo zo mu Bwongereza zishinjwa kwica baturage zishyikirizwa ubutabera bwo muri iki Gihugu.

Ni raporo yakozwe n’Abagenzacyaha bigenga, yagaragaje ko izi ngabo zihuriweho n’u Bwongereza na Kenya, mu bikorwa zifatanyaga byo kurwanya ibyaha, zishe nkana abasivile muri 2012 harimo n’umugore wari wiriwe asangira na zo.

Izindi Nkuru

Iyi raporo kandi ishinja ingabo z’u Bwongereza kurebera ubwo bwicanyi, ariko u Bwongereza bwo buvuga ko buri gukorana na Kenya mu guperereza amakuru n’ukuri kw’ibyo byaha abasirikare bakoze.

Komite ishinzwe kureberera ibikorwa by’igisirikare mu Nteko Ishinga Amategeko ya Kenya, kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mata 2023 nibwo yasesenguye ubwo busabe bwo kugeza mu nkiko abo basirikare, ubundi ikaatangaza umwanzuro yabifatiye.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru