Kenya: Polisi yatanze ibisobanuro bitavugwaho rumwe ku rufaya rw’amasasasu yarashe mu bigaragambya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi ya Kenya yiraye mu bigaragambya ibamishamo amasasu, ihitana abantu batandatu (6), ikomeretsa abandi 12, aho ivuga ko nta bundi buryo yabonaga yari gukoresha ngo itatanye abigaragambyaga.

Kuva kuri uyu wa Gatatu Abanya-Kenya mu bice bitandukanye by’Igihugu basubukuye imyigaragambyo yamagana ikibazo cy’imibereho ihenze yirengagijwe na Leta, ngo aho kugishakira umuti ahubwo ikazamura imisoro.

Izindi Nkuru

Polisi ivuga ko yakoresheje uburyo bwose bushoboka kugirango batatanye abigaragambyaga ariko bikanga, ari yo mpamvu yahisemo kubanyanyagisamo amasasu bituma abo barenga 10 bakomereka, batandatu barapfa.

Ni nyuma y’uko no mu cyumweru gishize abandi batatu baguye mu myigaragambyo nk’iyi mu mujyi wa Nairobi.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru