Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ikigo Security Company Against Robbery (SCAR) Ltd gitanga serivisi z’umutekano, cyambuwe uburenganzira bwo gukora.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri, tariki 31 Werurwe 2026.
Polisi y’u Rwanda muri iri tangazo, yavuze ko “imenyesha Abaturarwanda bose ko ikigo cyigenga gitanga serivisi z’umutekano kitwa Security Company Against Robbery (SCAR) Ltd, cyambuwe uburenganzira bwo gukora.”
Ubuyobozi bw’uru rwego rushinzwe umutekano w’abantu n’ibyabo, bukomeza bugira buti “Kwamburwa uburenganzira bwo gukora byakozwe hashingiwe ku mpamvu ziri mu ngingo ya 17 n’iya 18 z’itegeko N° 16Bis/2020 ryo kuwa 07/09/2020 rigenga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera. Iki kigo kirasabwa guhagarika ibikorwa byose byo kurinda umutekano hereye ku itariki ya 15 Gicurasi 2026.”
ICYO IRI TEGEKO RIVUGA
ITEGEKO Nº 16Bis/2020 RYO KU WA 07/09/2020 RIGENGA SERIVISI Z’UMUTEKANO ZITANGWA N’ABIKORERA
Ingingo ya 17: Kwamburwa icyemezo cyo gutanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera gitangwa na Polisi y’u Rwanda
Icyemezo cyo gutanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera gitangwa na Polisi y’u Rwanda cyamburwa uwagihawe kubera imwe mu mpamvu zikurikira:
1° kurenza igihe kingana n’amezi atandatu (6) adakora;
2° kubera impamvu z’umutekano w’Igihugu;
3° kudakosora ibyo yasabwe mu igenzura;
4° kudashyira mu bikorwa igihano yahawe;
5° kwihanizwa na Polisi y’u Rwanda mu nyandiko inshuro eshatu (3) zikurikiranya mu gihe kitarenze amezi atandatu (6) ku mpamvu zo kudatangira igihe raporo cyangwa amakuru asabwa na Polisi y’u Rwanda;
6° gukoresha abakozi batemejwe na Polisi y’u Rwanda;
7° kuba atacyubahiriza ibyashingiweho
8° kuba uwagihawe yaratanze amakuru atari ukuri mu gihe yasabaga guhabwa icyo cyemezo cyangwa ko cyongererwa igihe. ahabwa icyemezo;
Ingingo ya 18: Kumenyeshwa iyamburwa ry’icyemezo cyo gutanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera
Iyo utanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera yambuwe icyemezo cyo gutanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera, Polisi y’u Rwanda ibimenyesha mu nyandiko uwo bireba na rubanda, mu gihe cy’amasaha mirongo ine n’umunani (48) bimaze kwemezwa.
Utanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera wambuwe icyemezo cyo gutanga serivisi z’umutekano zitangwa n’abikorera ahagarika ibikorwa byose byo kurinda umutekano mu gihe kitarenze iminsi mirongo itatu (30) y’akazi.
RADIOTV10











