Mu gihe ibiciro by’ibicuruzwa by’ibanze birimo n’ibiribwa bikomeje gutumbagira, umuryango utegamiye kuri Leta wa Foodwatch, wagaragaje ubwoko 100 bw’ibiribwa bigomba kugurishwa ku giciro cyo hasi.
Uyu muryango ufatanyije n’indi nka Familles Rurales na Secours Catholique, watangije ubukangurambaga kuri iki cyifuzo cyawo aho by’umwihariko wibukije Abaturage bo mu Bufaransa gukurikiza inama za Gahunda y’Igihugu y’Imirire n’Ubuzima (PNNS) bitaba ibyo bikaba byatera ingaruka.
Umuyobozi Mukuru w’uyu Muryango mu Bufaransa, Karine Jacquemart, yanenze inzego za Leta zikunze gushishikariza abantu kurya ibiribwa byagirira akamaro umubiri wabo nk’imbuto, imboga, ibinyamisogwe, n’amafi, ariko ntizigire icyo zikora ngo ibi biribwa bibashe kwigonderwa na buri wese kuko bihenze, aho yagize ati “kurya neza ntibikwiye kuba bihanitse.”
Yasabye abayobozi b’inzego za Leta zo muri kiriya Gihugu, zirebwa n’ibijyanye n’ibiciro, nka Minisitiri w’Ubukungu n’uw’Ubucuruzi, gushyiraho politiki zituma abacuruzi bacuruza ibicuruzwa by’ingenzi ku giciro gito, mu bice byose by’Igihugu, anasaba kandi ko n’amahanga akwiye kubigenza uko.
Bimwe mu biribwa byagaragajwe ku rutonde rw’ibigomba gushakirwa uburyo byaboneka ku biciro byo hasi, imbuto n’imboga, ibinyampeke, amakaroni, ifu, amagi, ibikomoka ku mata, amafi, ndetse n’ibintu by’ingenzi mu guteka mu rugo nk’amavuta, isukari, n’ibirungo.
Foodwatch itangaza kandi ko ubu bukangurambaga bugamije kugaragaza icyuho kiri mu biribwa by’ingenzi, bikwiye kuboneka ku masoko.
Uyu muryango wanasabye ko abakora mu nzego zituma ibiribwa biboneka, bakwiye koroherezwa, yaba abahinzi n’aborozi, kimwe n’inganda zitunganya umusaruro wabo, bityo bikaba byagira uruhare mu gutuma ibiribwa biboneka byoroshye.
Uyu muryango usaba ko uburenganzira bwo kwihaza mu biribwa bitanga indyo yuzuye, bukwiye kuba itegeko aho kuba amahitamo nk’uko bimeze ubu, kuko bibasha kugurwa n’abafite uko bahagaze ku mufuka, kandi Leta ihora ivuga ko ubuzima bwiza ari ubwa bose.
RADIOTV10









