Kwibuka28: Papa Cyangwe, Juno Kizigenza, Ish Kevin, Bushali…Abahanzi bakibyiruka basuye ku Gisozi

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abahanzi bakiri bato basuye Urwibutso rwa Kigali, ku Gisozi, basobanurirwa amateka ashaririye yabaye mu Rwanda yageje u Rwanda kuri Jenoside Yakorewe Abatutsi igahitana abarenga Miliyoni imwe.

Iki gikorwa cy’aba bahanzi, cyabaye kuri uyu wa Mbere tariki 11 Mata 2022 habura iminsi ibiri ngo Abanyarwanda n’inshuti zabo basoze icyumweru cyahariwe kuzirikana inzirakarengane zishwe muri Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Izindi Nkuru

Aba bahanzi biganjemo abakiri bato mu myaka ariko bamaze kubaka izina mu Rwanda nka Juno Kizigenza, Ish Kevin, Papa Cyangwe, Bushali, Gabiro Guitar na Bull Dog; basobanuriwe amateka ashaririye ya Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Aba bahanzi kandi banahaye icyubahiro banunamira inzirakarengane zishyinguye ku rwibutso rwa Kigali aho banashyize indabo ku mva.

Nyuma yo gusura uru rwibutso rubumbatiye amateka akarishye y’inzira y’umusaraba Abatutsi banyuzemo, aba bahanzi biyemeje gutanga umusansu mu gukomeza kubaka u Rwanda ruzira amacakubiri ndetse no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside uko yaba isa kose.

Umuhanzi Juno Kizigenza, mu butumwa bwe, yagize ati “Urungabo rwanjye tugomba kwigira ku byabaye ubundi tukubaka ejo heza.”

Umunyamakuru Luqman Nizeyimana na we yagize ati Urubyiruko ni twe tugomba kubaka igihugu cyacu! Inkotanyi mwarakoze.”

Basobanuriwe amateka
Bahaye icyubahiro abishwe

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru