M23 yabaye nk’icira umugani Tshisekedi imwibutsa ingingo yibeshyeho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umutwe wa M23 wongeye kubwira Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko itari gushyira ubushishozi mu byo ikora byo gushyira imbere intambara, by’umwihariko unagira icyo uvuga ku kuba Perezida Felix Tshisekedi atekereza ko hari icyo bizamufasha mu matora.

Mu butumwa bwa Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, ubwo yagiraga icyo avuga ku rubyiruko rw’abasivile bari kwinjizwa mu ntambara gufasha FARDC, yavuze ko ibi ari ukureba hafi.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Imbaraga z’ingengabitekerezo mbi n’ubushobozi bwazo budasanzwe, icyo zagufasha ni ukugera ku musaruro w’ubusa ndetse no gukoresha nabi imbaraga nzima wari ufite, byose bidashobora kugira icyo bimara.”

Yakomeje avuga ko “ingengabitekerezo mbi itanga imbaraga zo kudashyira mu gaciro, gutsindwa kandi hakabaho kwakira ibyo wishoyemo cyangwa kutabyakira.”

Bertrand Bisimwa yakomeje avuga ko Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yari ikwiye kwibuka ko nta musaruro n’umwe wo kwishora mu ntambara.

Ati “Igikwiye ni uko bamenya ko kwishora mu ntambara, biganisha Igihugu ku kubazwa inshingano. Ni ngombwa gutekereza ingaruka n’ibindi bijyana na zo harimo no gutsindwa.”

Muri ubu butumwa bwa Perezida wa M23, Bertrand Bisimwa, yasoje agira icyo abwira Perezida wa DRC, Felix Tshisekedi, avuga ko agomba kuzirengera ingaruka z’amaraso y’urubyiruko yashoye mu ntambara, rukomeje kuburiramo ubuzima.

Ati “Intambara yashojwe na Tshisekedi muri Kivu ikomeje guhitana abasore bo muri Kivu ntakindi aganishaho muri politiki uretse amatora. Arota intsinzi ya gisirikare mbere y’ibikorwa byo kwiyamamaza mu matora no kwirinda kuzavugwaho byinshi.”

Perezida w’umutwe wa M23, atangaje ibi mu gihe imirwano iwuhanganishije na FARDC yubuye, ndetse mu isura nshya dore ko igaragaramo urubyiruko rwo mu mutwe wiyise Wazalendo ngo wiyemeje gufasha Igihugu kurandura M23.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru