Madamu Jeannette Kagame yagaragaje ahareba abagore ariko hakiri icyuho mu kubaha ijambo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Madamu Jeannette Kagame avuga ko uburinganire mu nzego zitandukanye mu Rwanda bumaze gutera intambwe ishimishije, ariko ko hakenewe kongera umubare w’abagore bakora ubushakashatsi mu rwego rw’ubuzima bwabo, kuko ukiri muto.

Ni imwe mu ngingo zaranze umunsi wa kabiri w’inama mpuzamahanga yiga ku ruhare rw’abagore mu iterambere iteraniye i Kigali.

Izindi Nkuru

Ni inama ibere mu Rwanda mu gihe iki Gihugu cyamaze gutera intambwe ishimishije mu buringanire binyuze mu itegeko rigenera abagore imyanya 30% mu nzego zose, ryatumye kugeza ubu mu Nteko harimo Abadepite 61% b’abagore, ndetse na 55% by’abagize Guverinoma, naho 53% y’abakora mu rwego rw’ubutabera ni abagore.

Icyakora Madamu Jeannette Kagame avuga ko abagore bagomba no guhabwa umwanya wo kugira uruhare mu bushakashatsi burebana n’ubuzima bwabo.

Yagize ati “Uruhare rukomeye rw’ubushakashatsi no gukora ibikoresho byo kwa muganga bifasha abagore, ntawabyirengagiza.

Dufatanyije, dushobora gushyigikira abagore bakajya mu bushakashatsi no gukora ibikoresho byo kwa muganga. Ni ingenzi, bifite ishingiro, barabikwiriye kandi birakenewe cyane.

Abagore bagomba kugaragara ku meza afatirwaho imyanzuro ijyanye n’ubuzima bwabo.”

Abamaze kwinjira muri urwo rwego, bavuga ko harimo imbogamizi nyinshi kabone nubwo zitagomba kubasubiza inyuma.

Dr. Nadege Nziza, umushakashatsi mu rwego rw’ubuvuzi, yagize ati “Iyo ugeze hanze ntabwo bapfa kukwizera mu buryo bworoshye, nyamara uba warasize ibyawe byose ukajya mu mahanga. Biragorana cyane. Hari na bagenzi banjye tujya tujya tubiganira, bambwira ibibazo bafite bitandukanye, nkagerageza kubahumuriza mbabwira ko twese tubinyuramo, kandi mbasobanira ukuntu nta kintu na kimwe cyoroshye gihari. Mbagira inama yo kujya mu rugo bakarira, hanyuma bakagaruka kongera kugerageza.”

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Nsanzimana Sabin, avuga ko bisaba ubushake bushingiye ku miyoborere, ariko nanone bikajyana n’ubufatanye bw’abagabo n’abagore mu guhangana n’indwara zugarije ubuzima bwabo.

Ati “Guhindura ubu buryo ntabwo ari ibintu wahita ugeraho ako kanya, ndetse nta n’inzira y’ubusamo ibaho yabikugezaho, ni ibintu bigomba gutangirira mu burezi bw’inshuke.”

Yakomeje agira ati “Hari nubwo ubushake bwa politike ndetse n’ibikenewe byose; tugomba kureba uburyo twahangana n’imyumvire y’uko umugore ari uwo gukora imirimo yo mu rugo gusa, ahubwo bigahinduka ko umugore agomba kujya ku ishuri nk’uko mu Rwanda bimeze.

Icya kabiri ni ukureba uko abagore bagira uruhare muri siyansi. Ubu turabona indwara zifata abagore n’abagabo mu buryo butandukanye. Reka mbahe nk’urugero; ubu kanseri y’inkondo y’umura ni indwara iri gufata abagore n’abakobwa benshi. Mu mugambi dufite wo kuyihashya, ntibigomba kuba umukoro w’abagore n’abakobwa gusa. Bigomba kuba umukoro wacu twese.

Ibyo ni nako bigomba kugenda muri gahunda yo guhashya kanseri ya porositate, nubwo ari ikibazo cyugarije abagabo bonyine; ikibangamiye abagore kinabangamira abagabo mu buryo bungana. Hagomba kubaho ubufatanye mu guhangana na cyo.”

Izi nzego z’ubuzima zishimangira ko politike y’uburezi igomba kunozwa ku buryo bifasha abagore n’abakobwa gukomeza amashuri.

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru