Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kwirinda ibigare

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko kutagendera mu kigare, ibi yabigarutseho ubwo yitabiraga ibiroro byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’urubyiruko witabiriwe n’abasaga ibihumbi biriri baturutse mu bihugu 16.

Uyu munsi Mpuzamahanga w’Urubyiruko, wabanjirije iserukiramuco ryateguwe na ‘Giant of Africa’ riri kubera mu Rwanda, wizihijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Kanama 2023.

Izindi Nkuru

Madamu Jeannette Kagame yashimye urubyiruko rwitabiriye icyo gikorwa, avuga ko kuba bahuriye mu Rwanda ari umugisha, ndetse ko urubyiruko nka bo aribo bagize uruhare mu gutuma uyu munsi ari Igihugu kimaze gutera imbere.

Yagize ati “Iki gihugu duhagazemo uyu munsi cyubatswe n’inzozi n’ibitambo by’urubyiruko nkamwe, ntabwo rero ntekereza ko muri bato cyane, bo kutagira ibiganiro nk’ibi bifite akamaro.”

Yakomeje avuga ko bamwe bafataga u Rwanda nk’Igihugu gito, kidafite icyizere aho babonaga n’iherezo ryarwo riri bugufi, ariko batamenye ko kuba igihangange bidasaba ingano y’Igihugu, inkomoko yacyo, ahubwo ko bisaba gushyira hamwe no kugira intumbero.

Yagize ati “Byabagize impumyi birengagiza ukuri kugaragara, kuko bahoze bashyira imbere urwango kandi n’ubu baracyarushyira imbere nka kera. Ariko ntibazigera batsinda mu gihe hari imbaraga, gushyira hamwe bituruka ku rukundo, no gufatanya.”

Yakomeje agira ati “Bana bo ku mugabane wacu mwiza, icyo tubashakaho kiroroshye cyane; gushikama, gukomeza kujya imbere no kuzamurAfurika.”

Madamu Jeannette Kagame yabwiye uru rubyiruko ko icyo rugomba gushyira imbere, ari ukugira ubuzima bwiza, kurangwa n’ibyishimo no gutera imbere.

RADIOTV1ORWANDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru