Wednesday, October 21, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Mbere n’ubu: Byagaragaye ko imfura ya Gen.Muhoozi yamuteguye kuzavamo umusirikare kuva mu bwana

Mbere n’ubu: Byagaragaye ko imfura ya Gen.Muhoozi yamuteguye kuzavamo umusirikare kuva mu bwana

Sous Lieutenant Ruhamya Kainerugaba, umuhungu w’imfura ya General Muhoozi Kainerugaba Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, wamaze kwinjira muri uru rwego rw’umutekano ruyobowe n’umubyeyi we, yabitojwe kuva cyera.

Ruhamya ni umwe mu basirikare binjiye mu Ngabo za Uganda, ubwo hasozwaga amasomo ya gisirikare mu ishuri Uganda Military Academy Kabamba.

Ni umuhango wayobowe na Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Uganda, akaba na Sekuru wa Sous Lieutenant Ruhamya Kainerugaba.

Sous Lieutenant Ruhamya Kainerugaba yinjiye mu gisirikare cya Uganda, nyuma y’igihe gito arangije amasomo ya gisirikare mu ishuri ryo mu Bwongereza rya Royal Military Academy Sandhurst, ryanizemo Ian na Brian Kagame, bombi bakaba abana ba Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

General Muhoozi Kainerugaba, umuhungu wa Perezida Museveni, yakunze kugaragaza kenshi ko akunda igisirikare, ndetse ko yifuza ko abo akunda bakijyamo, nk’uko yagishyizemo umuhungu we.

Abantu bari hafi ya General Muhoozi Kainerugaba, bavuga ko yakunze gutoza uyu muhungu kuzajya mu Ngabo kuva cyera akiri umwana, nk’uko na we yabitojwe n’umubyeyi we Yoweri Museveni, na we wahoze ari umusirikare wanayoboye urugamba rwo kubohora Uganda.

Ruhamya Kainerugaba akiri muto ari kumwe n’umubyeyi we
Kuri uyu wa Kabiri yinjiye mu Ngabo za Uganda

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 5 =