Menya Abajenerani bane ba RDF bazamuwe ku ipeti rya Major General

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abasirikare 727 mu Ngabo z’u Rwanda (RDF) bazamuwe mu mapeti barimo bane bahawe ipeti rya Major General bakuwe ku rya Brigadier General. Menya aba basirikare bane bagizwe ba Brig General.

Izamurwa ry’aba basirikare, ryatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 19 Ukuboza 2023, nk’uko bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda (RDF).

Izindi Nkuru

Aba bakuwe ku ipeti rya Brigadier General bakazamurwa ku rya Major General, ni Vincent Gatama, John Bosco Ngiruwonsanga, Denis Rutaha, na Euphraim Rurangwa.

Aba Bajenerali barimo abasanzwe bafite imyanya mu buyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda, nka Maj Gen Vincent Gatama uherutse kugirwa Umuyobozi wa Diviziyo ya Kane, wahawe izi nshingano mu mavugurura yakozwe n’Umugaba w’Ikirenga wa RDF, Paul Kagame; mu mpera za Kanama uyu mwaka wa 2023.

Iri zamurwa mu ntera rya bamwe mu basirikare ba RDF, ryasize kandi hari abasirikare 17 bazamuwe ku ipeti rya Major General, bavuye ku rya Colonel, mu gihe abandi 83 bakuwe ku ipeti rya Lieutenant Colonel, bagahabwa irya Colonel.

Umugaba w’Ikirenga wa RDF kandi yazamuye abasirikare 98 bari bafite ipeti rya Major, abaha ipeti rya Lieutenant Colonel, mu gihe abandi 295 bari bafite ipeti rya Lieutenant, bahawe irya Captain.

Vincent Gatama wari Brigadier General ubu ni Major General
John Bosco Ngiruwonsanga wari Brigadier General ubu ni Major General
Denis Rutaha na we ubu ni Major General
Na Euphraim Rurangwa ubu wagizwe Major General

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru