Wednesday, November 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Menya impinduka zashyizwe mu gutwara abagenzi zitezweho kurandura ibibazo byatumaga benshi bijujuta

radiotv10by radiotv10
29/11/2023
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
1
Menya impinduka zashyizwe mu gutwara abagenzi zitezweho kurandura ibibazo byatumaga benshi bijujuta
Share on FacebookShare on Twitter
  • Ibyo gutanga amasoko kuri Kompanyi byavuyeho
  • Kuba Kompanyi yakwiharira icyekerezo kimwe na byo byarangiye

Hatangajwe ingamba nshya mu rwego rwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange, zumvikanamo impinduka nko kuba umuhanda umwe mu Mujyi wa Kigali uzajya ukorwamo na sosiyete nibura ebyiri, ndetse abantu ku giti cyabo bakaba bemerewe kwinjira muri uru rwego.

Izi ngamba zatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Ugushyingo 2023, zizatangira kubahirizwa tariki 15 Ukuboza 2023, ziteganya ko Sosiyete, ishyirahamwe cyangwa umuntu ku giti cye ufite bisi yujuje ibisabwa byo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, azabanza guhabwa icyemezo na RURA.

Iri tangazo rya Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, rikomeza rivuga ko “abahawe icyemezo kibemerera gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, bazakorera mu mihora (koridoro) igizwe n’imihanda itandukanye. Buri muhanda uzaba uriho nibura abatanga iyo serivisi babiri.”

Agaruka ku mpinduka zabaye muri uru rwego, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo, Dr Jimmy Gasore yazishyize mu byiciro bine, ati “Icya mbere ni uko umuntu wese ufite imodoka yujuje ibisabwa ashobora kuza agahabwa uruhushya agatwara abantu mu Mujyi wa Kigali, bitandukanye n’uko mbere wasangaga twaratangaga isoko, abaritsindiye akaba ari bo bazemererwa gutwara abantu.

Icya kabiri, ntabwo icyerekezo kimwe cyangwa umuhanda umwe, kizajya gikoramo umuntu umwe. Tuzajya dushyiramo abantu babiri cyangwa barenze, kugira ngo habeho ihangana, umuntu akore yumva ko natanga serivisi mbi hari abandi bari butange serivisi nziza, bityo bimwongerere ubushake bwo gukora neza kurushaho.”

Nanone kandi kubera imihanda mishya igenda ikorwa muri Kigali, umucuruzi cyangwa sosiyete ishobora kuzajya ibona hari icyerekezo gikenewe gukoreramo imodoka, ku buryo yajya gusaba uburenganzira RURA, kugira ngo bakorere muri icyo cyerekezo.

Indi mpinduka ni ukwemerera imodoka nto zizwi nka ‘Taxi Mini-Bus’ gutwara abagenzi mu bice by’inkengero z’umujyi ariko mu Mujyi Kigali, mu gihe mbere zitari zemerewe gukora muri uyu murwa mukuru w’u Rwanda.

Minisiteri y’Ibikorwa Remezo itangaza ko bisi zemerewe gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali, ari izifite nibura imyanya 29, icyakora nanone ngo izitwara abagenzi 70 ni zo zizahabwa iya mbere mu mihanda.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Zephilin says:
    2 years ago

    Ibi turabishimye,kandi bizatuma baba abagurisha beza.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 + 4 =

Previous Post

Gen.(Rtd) Kabarebe muri Senegal yagaragaje icyatuma Afurika yigobotora ibibazo by’umutekano

Next Post

Abayobozi batatu mu nzego Nkuru z’u Rwanda bitabiriye Inteko ya Polisi Mpuzamahanga muri Austria

Related Posts

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yatangaje ko inama Perezida Paul Kagame yari guhuriramo na Felix Tshisekedi i Washington...

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

by radiotv10
12/11/2025
0

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko yamaze kwakira ibibazo by’abakiliya ba Sosiyete ya Spiro icuruza moto zikoresha amashanyarazi, bavuga ko zifite...

Ibisobanuro ku kibazo cya Interineti cyagaragaye mu Rwanda byagaragaje aho cyaturutse

Ibisobanuro ku kibazo cya Interineti cyagaragaye mu Rwanda byagaragaje aho cyaturutse

by radiotv10
12/11/2025
0

Urwego Ngenzuramikorere RURA, rwatangaje ko ruri gukurikirana ikibazo cya Interineti y'umurongo wa MTN Rwanda nyuma yuko isobanuye ko cyatewe n'ibibazo...

Karongi: Gitifu akurikiranyweho gusambanya umwana no kumugira umugore

Ibyamenyekanye ku byaha bishinjwa umwarimu wo muri Kaminuza y’u Rwanda

by radiotv10
12/11/2025
0

Umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda uregwa kwakira indonke y’arenga Miliyoni 1 Frw, yafatiwe icyemezo cyo gufungwa by’agateganyo n’Urukiko rw’Ibanze...

Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

Inkuru nziza ku banywa ikawa: Ubushakashatsi bwagaragaje ibikwiye kumenya na benshi

by radiotv10
12/11/2025
0

Ubushakashatsi bwagaragaje ko kunywa igikombe kimwe cy’ikawa buri munsi, bigabanya 39% by’ibibazo by’ihindagurika ryo gutera k’umutima, ugereranyije n’abatanywa iki kinyobwa....

IZIHERUKA

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20
AMAHANGA

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

by radiotv10
12/11/2025
0

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

12/11/2025
Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

12/11/2025
Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

Iby’uko FARDC hari aho yisubuje, ibanga bakoresheje nyuma yo gufata Goma-Col.Willy Ngoma wa M23 yasobanuye byinshyi

12/11/2025
Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

Ibibazo bivugwa kuri moto za Sosiyete icuruza iz’amashanyarazi byinjiwemo n’inzego Nkuru mu Rwanda

12/11/2025
Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

Umuhanzi Yampano nyuma y’ibyabaye we yikomereje akazi noneho yisunze abazwi mu myidagaduro

12/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abayobozi batatu mu nzego Nkuru z’u Rwanda bitabiriye Inteko ya Polisi Mpuzamahanga muri Austria

Abayobozi batatu mu nzego Nkuru z’u Rwanda bitabiriye Inteko ya Polisi Mpuzamahanga muri Austria

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umugore n’umuhungu b’uwabaye Perezida wa Gabon bakatiwe gufungwa imyaka 20

Yampano arashyize avuga byose iby’ariya mashusho n’icyo yakoze nyuma yuko asakajwe

Min.Nduhungirehe yavuze ku nama yari guhuriramo Perezida Kagame na Tshisekedi yasubitswe ku munota wa nyuma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.