Musanze: Hari abajya ku irimbi bakihindura abazimu bakahamburira abaturage bakanafata ku ngufu abagore

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Abaturage bo mu Kagari ka Bukinanyana mu Murenge wa Cyuve mu Karere ka Musanze barataka urugomo bakorerwa n’abantu baza kwihisha ku irimbi ubundi bakihindura abazimu kugira ngo bambure abahise n’abagenzi ndetse bakanafata ku ngufu abagore.

Aba baturage bavuga ko barembejwe n’aba bajura bihindura abazimu ku irimbi rya Bukinanyana ubundi bakabambura ibyo bafite ku buryo uhirahiye kuhaca saa kumi n’ebyiri z’umugoroba aba asa n’uwiyahuye.

Izindi Nkuru

Umwe mu baturage avuga ko no mu minsi ya vuba ishize hari umuturage w’umugore uherutse kuhagirirwa nabi.

Uyu muturage avuga ko uwo mugore wari uherutse no gusezerana, yafatiwe ku ngufu n’aba bantu bihindura abazimu kuri ririya rimbi.

Agira ati “Iyo bigeze saa kumi n’ebyiri ntabwo wahaca kuko barahamburira cyane. Bakitwaza ngo ni abazimu ba hano mu irimbi.”

Undi muturage umaze imyaka ibiri atuye hafi y’iri rimbi, avuga ko inshuro nyinshi yumva abantu bahamburiwe n’abahafatiwe ku ngufu.

Undi na we wahamburiwe agira ati “Uhaca ari mu mwijima wabona nk’icyo kintu cyambaye supaneti ugahira wiruka igare ukarita.”

Aba baturage bavuga ko nubwo batarabona amaso ku maso aba bantu kuko baba bihinduranyije biyita abazimu ariko bakeka ko ari abasanzwe bakora akazi ko kuragira amatungo [abashumba] bo muri aka gace.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze, Lamuri Janvier avuga ko ikibazo cy’umutekano mucye kigaragara ku irimbi rya Bukinanyana kimwe n’ahandi mu mujyi wa Musanze cyahagurukiwe ariko ngo kuko kuri iri irimbi rya Bukinanyana hari ikibazo cyihariye hagiye gushyirwa imbaraga kurushaho.

Ati “Harajya mu hagomba gushyirwa imbaraga nk’uko tugenda tuzongera n’ahandi. Turavugana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Cyuve na bo bashyiremo imbaraga kuba harimo kugaragara icyo cyuho. Bigomba guhita bikorwa.”

Lamuri Janvier kandi yagarutse ku cyifuzo cy’abaturage cyo gushyirirwaho amatara yo ku muhanda, avuga ko iyi gahunda isanzwe ihari kandi yatangiye ndetse ko aya matara azashyirwa ku muhanda uva mu mujyi wa Musanze kugeza ku mupaka wa Cyanika uhuza u Rwanda na Uganda.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru