Bamwe mu bo mu Murenge wa Muhoza mu Karere ka Musanze bavuga ko, nubwo begerejwe ivomero ry’amazi meza, ariko bakomeje kuvoma amazi mabi y’imigezi, kuko iri vomero ryabo rishobora kumara amezi atatu nta mazi ararikandagiramo.
Aba baturag bo mu Mudugudu wa Kiryi, Akagari ka Kigombe, bavuze ko kuvoma amazi yo mu mugezi utemba wa Mpenge ari amaburakindi.
Ntawirengagiza Mariyaroza, umukecuru w’imyaka 82 avuga ko amaze imyaka itatu avoma aya mazi nyuma yaho ahimukiye avuye mu Murenge wa Gacaca.
Yagize ati “Kuva nagera hano mu Kiryi, sindabona ariya mazi aboneka buri gihe, ubu nahisemo kwivomera hariya muri Mpenge, njyana utujerekani tubiri, nkabanza nkadaha kamwe kakuzura nkavoma akandi.”
Mugenzi we Munyaneza Alphonse na we ahamya ko kuba bavoma amazi yo mu mugezi wa Mpenge kandi bazi neza ingaruka yabagiraho, ari uko ntakundi babigenza.
Ati “Aya mazi nawe nk’uko uyabona ntiyaburamo ingaruka zirimo kuba umuntu yarwara inzoka zo mu nda, ariko natwe ntabwo ari uko tuyakunze ahubwo ni uko uyu mugezi wa hano ntacyo umaze hano kuko amazi yawo ashobora kubura amezi abiri cyangwa atatu, none ubwo wakoresha iki ko amazi akenerwa buri munsi? Ikindi kandi n’iyo aje ni ukuvomaho amasaha macye akongera akagenda.”
Aba baturage bose bahuriza ku kuvuga ko ivomo ryabo riramutse rihoramo amazi ntawavoma muri Mpenge ndetse kandi ikibateye impungenge ari indwara ashobora kuzabakururira.
Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Isuku n’Isukura (WASAC), ishami rya Musanze, Kayiru Desire avuga ko kugira ngo bamenye ikibazo gihari ari uko bagomba kubanza kubasura kuko iki kibazo ntacyo bamenyeshejwe.
Ati “Ntibyumvikana ko abantu bamara amezi abiri nta mazi bafite ntibatumenyeshe […] Ubwo twakurikirana.”
Ubushakashatsi bwa karindwi ku mibereho y’ingo mu Rwanda bwo muri 2024 bwakozwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), bwagaragaje ko ingo z’Abaturarwanda bagerwaho n’amazi meza zigeze ku gipimo cya 90%, zikaba zariyongereye kuko zari kuri 87% muri 2017.
Ubu bushakashatsi kandi bwerekana ko 68% byabo bashobora kuyabona bakoresheje iminota iri munsi ya 30, mu gihe 21% bayabona bakoze urugendo ruri hejuru y’imonota 30.





Jean Damascene IRADUKUNDA
RADIOTV10