Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

AMAKURU MASHYA: Musenyeri w’Itorero rimwe mu Rwanda yatawe muri yombi hatangazwa n’impamvu

radiotv10by radiotv10
21/01/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
AMAKURU MASHYA: Musenyeri w’Itorero rimwe mu Rwanda yatawe muri yombi hatangazwa n’impamvu
Share on FacebookShare on Twitter

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwataye muri yombi Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diyosezi ya Shyira mu Itorero rya Abangilikani mu Rwanda.

Ni amakuru yemejwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, mu butumwa rwatambukije ku rubuga Nkoranyambaga rwa X kuri uyu wa Kabiri tariki 21 Mutarama 2025.

Ubu butumwa bugira buti “RIB yafunze Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel weguye ku buyobozi bwa Diosezi ya Shyira, itorero rya Angilikani mu Rwanda.”

RIB ikomeza ivuga ko Musenyeri Mugisha Mugiraneza Samuel “Akurikiranyweho ibyaha byo kunyereza no gukoresha umutungo wa Diyosezi mu nyungu ze bwite mu gihe yari akiri ku buyobozi.”

Uyu mukozi w’Imana wo mu Itorero rya Angilikani, nyuma yo gutabwa muri yombi, ubu afungiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera mu gihe iperereza ku byaha aregwa rikomeje.

Musenyeri Dr Mugiraneza Mugisha Samuel yari yahagaritswe ku mwanya w’Umushumba wa Diyoseze ya Shyira mu kwezi k’Ugushyingo 2024, nyuma yuko yari amaze iminsi avugwaho ibibazo bishingiye ku miyoborere mibi no gukoresha nabi umutungo w’itorero.

Uyu Mugiraneza Mugisha Samuel yari yahagaritswe Umushumba Mukuru wa EAR mu Rwanda, Dr Laurent Mbanda, kugira ngo hakomeze gukorwa ubugenzuzi kuri ibi bibazo byari byatangiye kuvugwa mu ntangiro z’umwaka ushize wa 2024.

Uyu wahoze ayobora Diyoseze-EAR ya Shyira, yari yirukanye abashumba b’iri Torero, byavugwaga ko yashakaga kubikiza kugira ngo abashyire ku ruhande kuko bari batangiye kwamagana ibyo bashinjaga uwari ubakuriye birimo kwigwizaho imitungo no gucunga nabi umutungo w’iri Torero.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen − 13 =

Previous Post

Uko Dj Brianne yari agiye kwisanga mu kirego cy’abarimo Emelyne ukurikiranyweho ibirimo ibiterasoni

Next Post

Abasanzwe mu rugo rw’uwo mu Itorero ‘Christo w’Abera’ ritemewe bakurikiranyweho kwigomeka

Related Posts

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

by radiotv10
14/07/2025
0

Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, yamenyesheje Abanyarwanda ko haherutse kuvumburwa urushinge umuntu ashobora guterwa rukamurinda kwandura Virusi Itera SIDA mu...

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

by radiotv10
14/07/2025
0

Rwanda’s Minister of Health, Dr. Sabin Nsanzimana, has announced the recent discovery of an injection that can protect an individual...

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

LIBERATION vs INDEPENDENCE (ctd): Is the West fully responsible?

by radiotv10
14/07/2025
0

In our past article, we explained why and how Africa was maintained under domination by European countries. Should we keep...

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

Umugore ukurikiranyweho umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we havuzwe icyabimuteye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umugore wo mu Murenge wa Nyakiriba mu Karere ka Rubavu akurikiranyweho gucura umugambi wo gushaka kwicisha umugabo we, afatanyije n’undi...

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

Arasaba abagiraneza kugoboka umugore we wasanganywe uburwayi bukomeye nyuma y’igihe bwarayoberanye

by radiotv10
14/07/2025
0

Umuturage wo mu Murenge wa Tumba mu Karere ka Huye, arasaba abagiraneza gufasha umugore we kujya kwivuza indwara y’ibibyimba yasanganywe...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Abasanzwe mu rugo rw’uwo mu Itorero ‘Christo w’Abera’ ritemewe bakurikiranyweho kwigomeka

Abasanzwe mu rugo rw’uwo mu Itorero ‘Christo w’Abera’ ritemewe bakurikiranyweho kwigomeka

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.