Ngabo Roben usanzwe ari umunyamakuru wa RADIOTV10, akazi yabangikanyaga no gukorera Ikipe ya Rayon Sports yanabereye Umuvugizi, yemeje ko atakiri umukozi w’iyi kipe.
Ngabo Roben yemeje isezera rye muri Rayon mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 10 Gashyantare 2026, nyuma yuko bamwe mu banyamakuru bakora ibiganiro bya Siporo babanje kubivugaho byinshi.
Muri iri tangazo, Ngabo Roben yavuze ko asezeye mu ruvangitirane rw’amarangamutima menshi nk’ikipe yakoreye imyaka itandatu, irimo aho yakoze kuva muri 2018 kugeza muri 2020, akongera kuyikorera kuva muri 2023 kugeza ubu asezeye muri 2026, aho yari nk’Umuyobozi Ushinzwe Itumanaho.
Ati “Rwari urugendo rutangaje gukorana n’abakozi b’abanyamurava. Dufatanyije, twubatse kandi dukuza imbuga nkoranyambaga z’ikipe tuzigeza bazikurikira babarirwa mu bihumbi 440 000 kuri X, Instagram, ndetse na YouTube, ibintu bizahora bintera ishema.”
Yakomeje avuga ko nubwo mu bihe bya vuba yahuye n’imbogamizi ndetse “ubuyobozi bukaba bwahisemo inzira yabwo, ndubaha icyemezo cyabwo kandi ngende mu cyubahiro ndetse n’urwibutso rwinshi.”
Ngabo yasoje ubutumwa bwe avuga ko yifuriza amahirwe masa ikipe ya Rayon Sports, avuga ko ubu icyo ashyize imbere ari ukwita ku mwuga w’itangazamakuru ku gitangazamakuru cya RADIOTV10 akorera.
Ngabo Roben wasezeye muri Rayon Sports, arabura icyumweru kimwe ngo yuzuze umwaka atangiye akazi kuri iki gitangazamakuru akorera, dore ko yagatangiye tariki 17 Gashyantare 2025.

RADIOTV10










