Ngoma: Hafashwe icyemezo cyihuse ku hiswe ‘Gabanyifiriti’ hakorerwaga amasengesho

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ubuyobozi bwafunze ubuvumo bwari bwiswe ‘Gabanyifiriti’ buri mu Murenge wa Kibungo mu Karere ka Ngoma bwari bwagaragaye ko bukorerwamo amasengesho, aho abantu binjiragamo basesera, ariko abandi bakagira impungenge ko buzabaridukira.

RADIOTV10 yatambukije inkuru muri iki cyumweru, y’ubu buvumo buri mu Kagari ka Gahima mu Murenge wa Kibungo bwajyagamo abaturage bavuga ko bagiye kwiragiza Imana ngo bayigezeho ibyifuzo byabo.

Izindi Nkuru

Umunyamakuru wageze kuri ubu buvumo mu masaha y’umugoroba, yasanze hari abaturage bari kubwinjiramo basesera, bagiye gusenga, aho bamwe bavugaga ko bahaboneye ibitangaza bidasanzwe.

Gusa Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yari yasabye aba baturage guhagarika aya masengesho bakorera mu buvumo, kuko ahakorerwa amasengesho hasanzwe hazwi.

Yari yagize ati “Abantu bagomba gusengera mu nsengero zubatse zizwi zifite ibyangombwa byo gukora. Umuntu rero wo kujya mu mwobo kandi twarabibabujije kuva cyera hashize igihe. Nibabyirinde kuko bishobora kubateza impanuka iyo ariyo yose.”

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasubiye kuri ubu buvumo asanga imyobo yakoreshwaga n’aba baturage binjiramo, yarafunzwe, ndetse n’ibihuru bikingagamo, byaratemwe.

Bamwe mu baturage bishimiye iki cyemezo cyo gufunga ubu buvumo kuko bari bafite impungenge ko hazagwa abantu.

Umwe yagize ati “Kuko hariya hantu hashobora kuba hateza impanuka, ariko kuhafunga ni byo bisubizo.”

Aba baturage bavuga ko hasanzwe hariho insengero, bityo ko ari zo zikwiye gukoreshwa mu kwegerana n’Imana no guterana.

Undi ati “Kujya hariya rero ukicaramo ngo ugiye gusenga, sibyo. Aho wasengera hose Imana yakumva, ariko hariya wabonaga bibangamye.”

INKURU MU MASHUSHO

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru