Ni Messi cyangwa Robert Lewandowski- Ballon d’Or 2021 irarara mu maboko yande?

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Ninde uza kwegukana Igihembo kiruta ibindi byose ku mukinnyi witwaye neza ku Isi mu mwaka wa 2021, ‘Ballon d’Or 2021’ gitangwa kuri uyu wa Mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021.

Kuri uyu wa Mbere mu mujyi wa Paris mu Bufaransa, harabera umuhango wo gutanga Ballon d’Or 2021 itangwa n’ikinyamakuru gikomeye ku Isi cya France Football, gihataniwe n’ibihangange muri ruhago ku Isi birimo Messi, Cristiano Ronaldo n’abandi.

Izindi Nkuru

Iki gihembo kitatanzwe umwaka ushize kubera icyorezo cya COVID-19, kiratangwa kuri uyu wa Kabiri saa tatu z’ijoro mu mujyi wa Paris.

Lionel Messi wafashije Argentine kwegukana igikombe cya Copa America 2021, abasesenguzi benshi mu mupira w’amaguru bakomeje kumuha amahirwe yo kwegukana iki gihembo cyaba kibaye icya karindwi mu mateka y’uyu mukinnyi.

N’ubwo uru rutonde rugaragaraho Cristiano Ronaldo ntabwo ari guhabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cy’uyu mwaka, nyuma yo kutagira icyo afasha igihugu cye n’ikipe ye akinira.

Karim Benzema wafashije u Bufaransa kwegukana igikombe cya UEFA Nations League uyu mwaka, nawe ari mu bakinnyi bahabwa amahirwe yo kwegukana iri rushanwa.

Uyu munsi nyiracyo aramenyekana

Umunya-Pologne Robert Lewandowski ari mu bakinnyi bahabwa cyane amahirwe yo kwegukana iki gihembo, nyuma yo kwitwara neza cyane umwaka ushize iki gihembo kitatanzwemo ndetse n’umwaka ukurikiye agakomeza kwitwara neza n’ubwo igihugu cye n’ikipe akinira ya Bayern Munich nta bihambaye bagezeho.

Gorginho wafashije Chelsea kwegukana UEFA Champions League na UEFA Super Cup uyu mwaka, ndetse akanafasha u Butaliyani kwegukana igikombe cya EURO 2020, ni we mukinnyi uhabwa amahirwe kurusha abandi bose bahataniye iki gihembo kubera ko afite imibare iri hejuru kubarusha, bigendeye ku byo yakoze uyu mwaka.

Lionel Messi ni we mukinnyi rukumbi ku Isi ufite iki gihembo inshuro nyinshi, aho agifite inshuro esheshatu agakurikirwa na Cristiano Ronaldo ufite iki gihembo inshuro eshanu.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru