Nigeria: Hatangiye gusuzumwa ikirego gishobora kuzafatwamo icyemezo cy’amateka

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Urukiko rw’Ubujurire muri Nigeria rwatangaje ko rwatanagiye gusuzuma ikigero cy’abatavuga rumwe na Leta barusaba gutesha agaciro ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu, yabaye mu kwa 02 uyu mwaka, agasiga Perezida Bola Tinubu atsinze.

Peter Obi na Atiku Abubakar bashaka ko ibyavuye mu matora biteshwa agaciro agasubirwamo kubera ko habayemo uburiganya bakibwa amajwi agahabwa Bola Tinubu wo mu ishyaka ryari ku butegetsi n’ubundi.

Izindi Nkuru

Ni mu gihe Bola Tinubu watsinze aya matora, we ahakana ibi bivugwa n’abatavuga rumwe na we, akavuga ko nta majwi yibwe kugira ngo akunde yegukane aya matora.

Urukiko rwavuze ko rwatangiye gusuzuma iki kirego, ngo mu gihe rwasanga ari byo, amatora azahita asubirwamo bundi bushya nubwo ari bwo bwa mbere byaba bibaye muri iki Gihugu.

Ubwo Urukiko rw’Ubujurire rufite icyicaro mu Murwa Mukuru i Abuja, rwatangiraga gusuzuma iki kirego, ku hari hakajijwe umutekano mu buryo budasanzwe, aho Inteko yarwo izaba ugizwe n’Abacamanza batanu.

Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru