Wednesday, October 21, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Nigeria yabaye ikindi Gihugu cyemeje ko cyagaragayemo umurwayi wa Ebola

Nigeria yabaye ikindi Gihugu cyemeje ko cyagaragayemo umurwayi wa Ebola

Guverinoma ya Nigeria yatangaje ko muri iki Gihugu hagaragaye umurwayi umwe wa Ebola mu Murwa Mukuru wa Abuja, nyuma y’ibizamini bya laboratwari, itangira gukurikirana abantu 44 bakekwaho kuba barahuye na we.

Uyu murwayi ni umugore wari uherutse kugera muri Nigeria mu ndege mpuzamahanga avuye muri Uganda. Mbere yuko indwara ye yemezwa, yari amaze iminsi ahabwa ubuvuzi mu bitaro byigenga byo muri Abuja. Nyuma yo gusuzumwa agasanganwa Ebola, yahise ashyirwa mu kato, akomeza kwitabwaho n’abaganga.

Abashinzwe ubuzima batangaje ko abantu 44 bashobora kuba barahuye n’uyu murwayi bamaze kumenyekana, hatangira igikorwa cyo kubakurikirana kugira ngo hamenyekane niba hari uwaba yaranduye.

Muri abo bantu harimo abakozi bo kwa muganga, abarwayi, abita ku barwayi ndetse n’abandi bashobora kuba barahuye na we mu rugendo.

Minisiteri y’Ubuzima n’Imibereho Myiza y’Abaturage ya Nigeria, ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Kurwanya Indwara (NCDC), yatangiye gukorana n’inzego z’ubuzima za Abuja n’izindi nzego bireba kugira ngo ikumire ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Hafashwe ingamba zo kongera igenzura ry’indwara, mu gihe ibitaro byavuriyemo uyu murwayi byahawe ubufasha bwo kunoza uburyo bwo kwirinda no gukumira ubwandu.

Guverinoma yasabye ibigo byose bitanga serivisi z’ubuvuzi, ibya Leta n’ibyigenga, gukomeza kuba maso no gutahura hakiri kare abantu bakekwaho kuba baranduye Ebola.

Abakozi bo kwa muganga basabwe gushyira mu kato abantu bakekwaho iyi ndwara, kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ubwandu no guhita batanga amakuru ku nzego zishinzwe ubuzima rusange.

Abaturage ba Nigeria na bo basabwe gutuza, gukaraba intoki kenshi no kwirinda guhura n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu ukekwaho kuba yaranduye Ebola.

Banasabwe kujya bitondera ibimenyetso birimo umuriro, intege nke zikabije, kubabara umutwe, kuruka no guhitwa, cyane cyane ku bantu bashobora kuba barahuye n’uwanduye.

Umuntu ugaragaje ibyo bimenyetso yasabwe kwirinda kwegerana n’abandi, agahita avugana n’inzego z’ubuzima mbere yo kujya kwa muganga kugira ngo afashwe mu buryo butashyira abandi mu kaga.

Ebola yandurira mu guhura mu buryo butaziguye n’amaraso cyangwa andi matembabuzi y’umuntu uyirwaye, cyangwa mu gukoresha ibikoresho byandujwe n’iyo virusi. Umuntu wanduye Ebola ntashobora kuyanduza abandi mbere y’uko agaragaza ibimenyetso byayo.

Uganda ni cyo gihugu uyu murwayi yari avuyemo

Iki gihugu cyari cyatangaje ko icyorezo cya Ebola cyari cyarangiye muri Nyakanga, nyuma yo kurangiza igihe cyagenwe cyo gukurikirana ubwandu bushya nta bundi buragaragara.

Nigeria yemeje uyu murwayi mu gihe ibihugu bitandukanye byo muri Afurika bikomeje guhangana n’icyorezo cya Ebola giterwa na virusi yo mu bwoko bwa Bundibugyo.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryatangaje ko muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), kugeza ku wa 11 Ukwakira, hari hamaze kugaragara abantu 9.066 banduye Ebola mu buryo bwemejwe n’ibizamini, muri bo 4.381 bakaba bari bamaze gupfa.

Kenya na yo yagaragayemo abarwayi bazanywe n’umugenzi wari uturutse muri RDC anyuze muri Uganda. Nyuma y’uwo murwayi wa mbere, abandi barimo abo mu muryango we n’abakozi bo kwa muganga na bo basanzwemo ubwandu.

Icyakora, inzego z’ubuzima muri Kenya zatangaje ko nta bimenyetso byari bihari byerekana ko indwara yari yakwirakwiye ikagera ku bandi bantu batari mu bo bari basanzwe bakurikirana.

Nigeria ifite ubunararibonye mu guhangana na Ebola, kuko mu 2014 yahagaritse icyorezo cyari cyagaragayemo abantu 20 banduye, umunani muri bo bakaza gupfa.

OMS yatangaje ko icyo cyorezo cyari cyarangiye nyuma y’uko Nigeria imaze iminsi 42 nta wundi murwayi mushya igaragaza.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 + 5 =