Sunday, July 13, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ntidukize mu bukungu ariko mu mutima n’ubushake turakize- Perezida Kagame

radiotv10by radiotv10
30/11/2022
in MU RWANDA, POLITIKI, UBUKUNGU, UMUTEKANO
0
Ntidukize mu bukungu ariko mu mutima n’ubushake turakize- Perezida Kagame
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko kuba u Rwanda rutanga ubufasha mu gutabara ibindi Bihugu nko mu kugarura amahoro, atari uko rukize mu bukungu cyangwa mu bushobozi bw’amikoro, ahubwo ko rufite umutima n’ubushake byo gusangira n’abandi bicye rufite.

Umukuru w’u Rwanda yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Ugushyingo 2022 ubwo yakiraga indahiro z’abayobozi bashya baherutse kwinjira muri Guverinoma y’u Rwanda.

Perezida Kagame yavuze ko ibyo u Rwanda rugenda rugeraho bigenda bikorwa n’abayobozi ku rwego rw’Igihugu ndetse n’ubufatanye bw’u Rwanda n’amahanga.

Ati “Ni yo mpamvu nshaka kubamenyesha usibye ibyo twese dusanzwe tuzi, imirimo, ingabo, polisi y’Igihugu cyacu, ibikorwa bikorwa muri Mozambique, muri Centrafrique no muri Sudani y’Epfo, hari ibikorwa bikorwa mu bufatanye n’Umuryango w’Abibumbye, ibikorwa hagati y’Igihugu cyacu n’Ibindi bihugu.”

Avuga ko nubwo u Rwanda rutanga uyu musanzu, atari uko rukize mu bukungu. Ati “Dukize mu bindi ntabwo dukize mu bukungu ariko mu mutima n’ubushake turakize pe. Ni yo mpamvu dushobora gukemura ibibazo byacu dukomeza gushakira umuti kuko ntibijya bishira ariko tukagira n’uruhare no gufatanya n’abandi kugira ngo dufatanye dukemura ibibazo byabo ndetse akenshi biba bifitanye isano n’ibibazo byacu.”

Yatanze urugero nko muri Mozambique, u Rwanda rufitiyo ingabo n’abapolisi barenga ibihumbi bibiri na magana atanu (2 500).

Ati “N’ejo hashize twongeyeyo izindi ngabo, twazongeyeyo kuko kuva twagera muri Mozambique hari ibibazo byinshi byakemutse dufatanyije n’Ingabo za Mozambique ariko hari n’ibindi bigikomeza.”

Yavuze ko mu bice byashyizwemo inzego z’umutekano z’u Rwanda, ibibazo byariyo byakemutse ariko mu bice birimo izindi ngabo, hakiri bimwe mu bibazo na byo bikenewe gukemurwa ari na yo mpamvu u Rwanda rwongereye umubare w’Ingabo.

Ati “Ariko izo ngabo tuzongera kuva twagera Mozambique, ndagira ngo byumvikane, nta Gihugu na kimwe, nta muryango n’umwe uraduha n’urumiya rwo gukoresha muri ako kazi, ni amafaranga yanyu, ni amafaranga y’Igihugu dukoresha. Muri bya bicye dufite tugabana n’abandi, dusangira n’abandi tukabikoresha.”

Gusa yavuze ko hari abizeje u Rwanda ko bazarufasha kandi ko rugitegereje kandi ko ubwo bufasha nibuboneka, bazabushimirwa.

Ati “Ariko nagira ngo icyo kibanze kive mu nzira kuko hari abibwira ko hari abanyujije amafaranga hasi bakatwishyura, hari abagize bate…nta n’umwe.”

Ku ngabo z’u Rwanda ziri muri Repubulika ya Centrafrique, yavuze ko hari izagiyeyo mu buryo bubiri burimo izagiye mu buryo bw’ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’izagiyeyo mu buryo bw’amasezerano hagati y’Ibihugu byombi, kandi ko byagize umusaruro rwigaragaza.

Ati “Ku buryo byabahaye agahenge bakabona amahoro ndetse ni yo mpamvu bashoboye kugira amatora y’ubushize, iyo tutajyayo ntabwo baba barayagize. Wenda nubwo iriya Leta iba iriho cyangwa iba yaragiyeho, n’uriya mujyi wabo wa Bangui wari gushobora kuba utari mu maboko yabo wari kuba uri mu maboko y’abo bari bahanganye na bo.”

Avuga ko ibi byose bikorwa mu rwego rwo gusangira bicye u Rwanda rufite kandi ko bigenda bitanga umusaruro ushimishije.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 + 4 =

Previous Post

Hatahuwe ukuri ku ifoto igaragaza Madamu wa Tshisekedi yambaye umupira ushyigikira M23

Next Post

Amashusho ateye ubwuzu ya Perezida wa Liberia aramutsa umuhungu we ukinira USA

Related Posts

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Every girl and woman who goes through the menstruation period knows the feeling, the shift in the body and the...

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

IZIHERUKA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period
MU RWANDA

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

12/07/2025
Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amashusho ateye ubwuzu ya Perezida wa Liberia aramutsa umuhungu we ukinira USA

Amashusho ateye ubwuzu ya Perezida wa Liberia aramutsa umuhungu we ukinira USA

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Must-Know: Top menstrual hygiene habits for a safe and comfortable menstruation period

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.