Wednesday, July 9, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyamasheke: Byari amarira mu gushyingura umusaza n’umugore we bishwe n’uwo bibyariye abakase amajosi

radiotv10by radiotv10
08/08/2022
in MU RWANDA
0
Nyamasheke: Byari amarira mu gushyingura umusaza n’umugore we bishwe n’uwo bibyariye abakase amajosi

Phoro/Bwiza

Share on FacebookShare on Twitter

Umusaza w’imyaka 74 n’umugore we w’imyaka 62 bikekwa ko bishwe n’umwana bibyariye wabasanze aho bari batuye mu Murenge wa Kanjongo mu Karere ka Nyamasheke, bashyinguwe mu gahinda kenshi aho abana babo bavuze ko umuvandimwe wabo wabiciye ababyeyi na we yari akwiye kwicwa.

Ba nyakwigendera bashyinguwe kuri iki Cyumweru tariki indwi Kanama 2022 mu irimbi rya Gahondo riherereye mu Mudugudu wa Munini mu Kagari ka Kibogora mu Murenge wa Kanjongo.

Ni umuhango waranzwe n’amarira menshi byumwihariko ku bana ba banyakwigendera babuze ababyeyi babo bombi umunsi umwe kandi bishwe n’umwo bonse rimwe.

Abaturanyi babo na bo amarira yari yose kuko bashenguwe n’iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyakorewe aba babyeyi, gikozwe n’umwana wabo.

 

Ukekwa yafashwe ari kwidegembya

Uyu mugabo akekwaho kwica ababyeyi be barimo Se wari ufite imyaka 74 na nyina w’imyaka 62, bombi bishwe tariki 06 Kanama 2022 aho bikekwa ko bakaswe amajosi n’uyu mwana wabo wabasanze aho bari batuye mu Mudugudu wa Gakomeye mu Kagari ka Kigarama muri uriya Murenge wa Kanjongo.

Akimara gukora aya mahano, uyu mugabo yahise atoroka ariko ku bufatanye bw’inzego n’abaturage batangira kumushakisha aho yaje gufatirwa mu gasantere ka Karambi gaherereye mu Kagari ka Karengera mu Murenge wa Kirimbi.

Yafashwe ku makuru yatanzwe na mubyara we wamubonye muri aka gasantere ari kwidegembya anafite amaraso ku mubiri we, agahita amenyesha abandi baturage ko uwo mwene wabo ari gushakishwa kuko yishe ababyeyi be.

Abaturage bahise bamugota bamubaza ahavuye ayo mararo yari amuriho, ahita abemerera ko yishe ababyeyi be, ni ko guhita bahamagaza inzego zihita zimuta muri yombi ubu akaba afungiye kuri Station ya RIB ya Ntendezi.

Nyirahaguma Dative, umwana wa ba nyakwigendera akaba umuvandimwe w’ukekwa kwica aba babyeyi, yagize ati “Yamubonye kuri kariya gasantere k’ubucuruzi afite mu ntoki icupa ry’inzoga yitwa Ngufu, agiye kwishyura irindi cupa ry’umutobe yari aguze ngo avange agende anywa, amutungira abaturage agatoki, bamugezeho babona afite amaraso ku birenge, bamubajije asubiza atazuyaje ko asize akoze ishyano, yaraye yishe ababyeyi be bombi.”

Uyu muvandimwe w’ukekwaho kubicira ababyeyi, avuga ko akimara gufatwa yigambye ko yishe abantu babiri mu gihe yari afite umugambi wo kwivugana bane.

Avuga ko iki gikorwa cy’ubunyamaswa cyakozwe n’umuvandimwe we na we cyari gikwiye kumugiraho ingaruka zikomeye ku buryo na we yari akwiye kuvanwa ku Isi [tubibutse ko igihano cy’urupfu kitari mu mategeko y’u Rwanda].

Ati “Yari akwiye kugenzwa nkuko yagenje ababyeyi bacu, na we tukamushyingurana na bo […] Kubona umwana asogota nyina na se kuriya, agahabwa igihano kitangana n’ibyo yakoze, aramutse acitse Gereza ntiyaza akatumara? Ubu rero bagiye kujya birirwa bamucungiye umutekano agaburirwa ibigori na Leta. Aho yashyize ababyeyi bacu se bo bagiye kubirya?”

Amakuru avuga ko uyu mugabo yishe ababyeyi be kubera ibibazo bari bafitanye bishingiye ku makimbirane y’imitungo kuko ba nyakwigendera bari baramubujije kugurisha umunani bari baramuhaye.

Uyu mugabo ngo yahoraga ahamagara ababyeyi be ababwira azaza akabica kuko bamwangiye ko agurisha umutungo we.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − 5 =

Previous Post

Guverinoma yavuze za Miliyari yigomwe ngo ibiciro bya Lisansi bidatumbagira bikabije

Next Post

Iyicwa ry’Umusirikare w’indwanyi kabuhariwe w’Umurusiya wiciwe muri Ukraine ryatumye Putin yirukana Abajenerali 6

Related Posts

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Kagari ka Mwezi mu Murenge wa Karengera, mu Karere ka Nyamasheje, bahangayikishijwe n’imibereho y’umugabo wirukanywe mu nzu...

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

by radiotv10
09/07/2025
0

Abaturage bo mu Murenge wa Nyamugari mu Karere ka Kirehe, baravuga ko bahawe ubutaka na Leta ngo bakoreremo ubucukuzi bw’Amabuye...

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

by radiotv10
08/07/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe atangaza ko nubwo u Rwanda rufite icyizere ku Masezerano y’Amahoro ruherutse gusinyana na DRC...

Musanze: Urupfu rw’umucyecuru basanze yanatwikishijwe Acide rwatumye hafatwa barindwi barimo n’umuhungu we

Batanu barimo umugore baregwa kwica umugabo bamukase ijosi babyisobanuyeho

by radiotv10
08/07/2025
0

Abantu batanu barimo umugore umwe baregwa kwica umugabo bamukase ijosi bamusanze mu rugo iwe mu Murenge wa Ngoma mu Karere...

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

Impamvu urubanza rwa Ingabire Victoire rwasubitswe ku munsi wa mbere

by radiotv10
08/07/2025
0

Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro, rwasubitse urubanza ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo ruregwamo Umunyapolitiki Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo kurema umutwe...

IZIHERUKA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi
AMAHANGA

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

09/07/2025
Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

09/07/2025
Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

Kirehe: Icyo basaba ku byo babona nk’itonesha ku mutungo bari bahawe ngo babyaze umusaruro

09/07/2025
DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

DRCongo: Hari akandi gace kagaragayemo abitwaje imbunda za rutura bivugwa ko ari FDLR

08/07/2025
Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

Kuki Congo yazanye abandi bacancuro inakomeje kuzana drones n’ibifaru?-Havutse impungenge ku masezerano

08/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iyicwa ry’Umusirikare w’indwanyi kabuhariwe w’Umurusiya wiciwe muri Ukraine ryatumye Putin yirukana Abajenerali 6

Iyicwa ry’Umusirikare w’indwanyi kabuhariwe w’Umurusiya wiciwe muri Ukraine ryatumye Putin yirukana Abajenerali 6

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abantu 9 bo mu muryango wa Tshisekedi barezwe mu kirego cyatanzwe mu Bubiligi

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Nyamasheke: Umukire aravugwaho kuba intandaro y’ibibazo byugarije umugabo birimo gusohorwa mu nzu n’umugore we

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.