Saturday, October 17, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Nyanza: Umwana w’imyaka 14 yarohamye mu mugezi w’Akanyaru yakuwemo yapfuye

Nyanza: Umwana w’imyaka 14 yarohamye mu mugezi w’Akanyaru yakuwemo yapfuye

Bamwe mu baturage bavuga ko umurambo w’umwana w’umukobwa w’imyaka 14 witwa Bukuru Jacqueline, warohamye mu mugezi w’Akanyaru ubwo yari kumwe n’abandi bana bajyanywe no koga, waje kuboneka ku wa 16 Ukwakira 2026.

Uyu mwana yari atuye mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Gishubi, Akagari ka Nyabitare, Umudugudu wa Kanombe.

Polisi y’u Rwanda ivuga ko nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage ko muri uyu mugezi habonetse umurambo, Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), ku bufatanye n’abaturage, bahageze barohora umurambo mu mazi.

Umurambo wa Bukuru Jacqueline wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma, mu gihe Ubugenzacyaha bwatangiye iperereza kuri iki kibazo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CIP Hassan Kamanzi, yihanganishije umuryango wabuze umwana, anibutsa ababyeyi inshingano zo kurinda abana impanuka zo mu mazi.

Mu butumwa bwe, yagize ati “Turihanganisha umuryango wabuze umwana. Turasaba ababyeyi gukomeza kuba hafi y’abana babo, bakababuza kujya koga mu migezi, ibizenga n’ibidamu by’amazi batari kumwe n’abantu bakuru bashobora kubarinda.”

CIP Kamanzi yakomeje asaba abaturage kugira uruhare mu gukumira impanuka zo mu mazi, cyane cyane muri iki gihe cy’imvura.

Yagize ati “Tuributsa buri wese ko kurinda ubuzima ari inshingano ya twese. Ababyeyi bakwiye kwita ku bana babo, abaturage na bo bakagira uruhare mu kuburira no kurinda abashobora guhura n’impanuka zo mu mazi.”

Polisi y’u Rwanda isaba ababyeyi n’abandi barera abana gukomeza kubakurikirana no kubigisha ibyago byo gukinira cyangwa koga ahantu hashobora kubashyira mu kaga, kugira ngo hirindwe impanuka zishobora gutwara ubuzima.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + 3 =