Tuesday, January 20, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Nyarugenge: Haravugwa inzara mu mudugudu w’Ikitegererezo hari n’abajya kuyivuza kwa muganga

radiotv10by radiotv10
21/02/2022
in MU RWANDA
0
Nyarugenge: Haravugwa inzara mu mudugudu w’Ikitegererezo hari n’abajya kuyivuza kwa muganga
Share on FacebookShare on Twitter

Bamwe mu batujwe mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Karama uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko inzara ibarembeje ndetse ko hari bamwe irembya bakajya kwivuza kwa muganga.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, yasuye aba baturage batujwe muri uyu mudugudu bakuwe ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, asanga izi nzu zabo zifite isuku ihagije ndetse zigisa neza ku buryo ntawakeka ko abazibamo bafite ibibazo.

Yegereye bamwe muri aba baturage, bamubwira agahinda k’imibereho igoye bakomeje kugirira muri uyu mudugudu w’ikitegererezo.

Umwe mu babyeyi yabwiye RADIOTV1O ko aherutse kurembera mu nzu kubera inzara, ndetse aza no kwikubita hasi, bahita bamujyana mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Ati “Banjyanye kwa muganga ntabizi, njya muri CHK kubera inzara, kwa muganga bambwiye ko ari inzara nari mfite. Ibyo byose ni ingaruka zo kuba hano kuko gutangira ubuzima byaratugoye.”

Uyu muturage uvuga ko yajyanywe mu bitaro kubera inzara, avuga ko yamazemo iminsi itatu ubundi agataha ariko ko n’ubu imibereho ikomeje kwanga.

Ati “N’ubundi ubuzima buratogoye kuko ntakintu tugira.”

Avuga ko aherutse kujya kwa muganga kubera inzara

Mugenzi we na we avuga ko bazaharijwe n’ubukene muri uyu mudugudu kuko nta munsi y’urugo bagira ngo babe babasha kugira icyo bakora.

Ati “Ikibazo kiri hano; ni ugusoza ni ubukene…nk’ubu abana banjye babiri barabirukanye [ku ishuri] ubu baricaye ntibiga, nta n’icyo mfite mbagaburira gishyitse.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko ibivugwa n’aba baturage bishobora kuba birimo amakabyankuru.

Ati “Birashobora ko ari ikibazo cy’amakabyankuru.”

Emmy Ngabonziza avuga ko aba baturage bari bakwiye kumva ko nyuma yo gutuzwa bari bakwiye kumva ko bafite inshingano zo kwitunga.

Ati “Icya kabiri ni uko hashyizweho gahunda za Leta zita ku mibereho myiza y’abatishoboye, ukeneye amafaranga akaba yakwiguriza agakora umushingauciriritse.” 

Avuga ko Leta yashyizeho ibikenewe byose byo gufasha abaturage ariko ko hari ikibazo cy’abaturage bamwe bafite ubunebwe.

Uyu mudugudu w’Ikitegererezo wa Karama, watashwe na Perezida Paul Kagame mu ntangiro za Nyakanga 2019 ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 25 rwari rumaze rwibohoye.

Iki kibazo cy’aba baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama, bagihuriyeho n’abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Ryanyirakayobe uherereye mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, na bo bavuga ko inzara ibarembeje ndetse ko bamwe batangiye kuwuvamo.

Umuturage avuga ko imibereho mu mudugudu itoroshye
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge avuga ko ibi ari amakabyankuru y’abaturage

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

TdRwanda2022: Umufaransa yegukanye Kigali-Rwamagana ahagerera rimwe n’Umunyarwanda

Next Post

Perezida Ndayishimiye na Madamu bagiye gusarura ibirayi babicyura babyikoreye (AMAFOTO)

Related Posts

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Umwarimu muri Kaminuza uri mu maboko y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha RIB, akurikiranyweho ibyaha birimo gusambanya abana b'abakobwa biga mu mashuri yisumbuye,...

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare mu ngabo z’u Rwanda basanzwe ari inzobere mu by’ubwubatsi baherutse kujya muri Jamaica gutanga umusanzu mu gusana ibikorwa byangijwe...

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

by radiotv10
20/01/2026
0

Ambasaderi wa Brazil mu Rwanda, Irene Vida Gala; akomeje kugaragaza ibihe byiza agirira mu Rwanda bikamunyura, birimo kuba yarasogongeye bwa...

Umunyemari ukomeye mu Rwanda akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano yaka inguzanyo ya Miliyoni 100Frw

Umwarimu wa Kaminuza imwe mu Rwanda afunzwe akurikiranyweho gusambanya abakobwa biga mu yisumbuye

by radiotv10
20/01/2026
0

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB rwatangaje ko rwafunze umwarimu wo muri Kaminuza ukurikiranyweho icyaha cyo gusambanya abana b’abakobwa biga mu mashuri...

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

Rubavu: Igikorwa bamwe bakeshaga imibereho ubu kiri gushyira mu kaga ubuzima bwabo

by radiotv10
20/01/2026
0

Abakoresha umuhanda Mahoko–Nkomane mu Karere ka Rubavu, bavuga ko wangiritse cyane, nyamara ari wo bifashishaga mu kugeza umusaruro ku isoko,...

IZIHERUKA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe
MU RWANDA

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

by radiotv10
20/01/2026
0

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

20/01/2026
AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

20/01/2026
Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

Ibyamenyekanye ku cyatumye umuhanzi The Ben asiba ubutumwa bwateje urujijo

20/01/2026
Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

Icyumvikana mu butumwa bw’umukinnyi wa Maroc wahushije penaliti

20/01/2026
Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

Igisirikare cya Congo kikomanze mu gatuza kinayobya uburari nyuma yuko AFC/M23 ivuye muri Uvira

20/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Ndayishimiye na Madamu bagiye gusarura ibirayi babicyura babyikoreye (AMAFOTO)

Perezida Ndayishimiye na Madamu bagiye gusarura ibirayi babicyura babyikoreye (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Abasirikare b’u Rwanda bagiye gutanga ubufasha ku Gihugu cyashegeshwe n’ibiza batangiye kubutanga

AMAFOTO: Irebere ibihe byiza Ambasaderi w’Igihugu kimwe mu Rwanda akomeje kuhagirira bikamunyura

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.