Nyarugenge: Haravugwa inzara mu mudugudu w’Ikitegererezo hari n’abajya kuyivuza kwa muganga

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bamwe mu batujwe mu Mudugudu w’Ikitegererezo wa Karama uherereye mu Murenge wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge, bavuga ko inzara ibarembeje ndetse ko hari bamwe irembya bakajya kwivuza kwa muganga.

Umunyamakuru wa RADIOTV10, yasuye aba baturage batujwe muri uyu mudugudu bakuwe ahashoboraga gushyira ubuzima bwabo mu kaga, asanga izi nzu zabo zifite isuku ihagije ndetse zigisa neza ku buryo ntawakeka ko abazibamo bafite ibibazo.

Izindi Nkuru

Yegereye bamwe muri aba baturage, bamubwira agahinda k’imibereho igoye bakomeje kugirira muri uyu mudugudu w’ikitegererezo.

Umwe mu babyeyi yabwiye RADIOTV1O ko aherutse kurembera mu nzu kubera inzara, ndetse aza no kwikubita hasi, bahita bamujyana mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Kigali CHUK.

Ati “Banjyanye kwa muganga ntabizi, njya muri CHK kubera inzara, kwa muganga bambwiye ko ari inzara nari mfite. Ibyo byose ni ingaruka zo kuba hano kuko gutangira ubuzima byaratugoye.”

Uyu muturage uvuga ko yajyanywe mu bitaro kubera inzara, avuga ko yamazemo iminsi itatu ubundi agataha ariko ko n’ubu imibereho ikomeje kwanga.

Ati “N’ubundi ubuzima buratogoye kuko ntakintu tugira.”

Avuga ko aherutse kujya kwa muganga kubera inzara

Mugenzi we na we avuga ko bazaharijwe n’ubukene muri uyu mudugudu kuko nta munsi y’urugo bagira ngo babe babasha kugira icyo bakora.

Ati “Ikibazo kiri hano; ni ugusoza ni ubukene…nk’ubu abana banjye babiri barabirukanye [ku ishuri] ubu baricaye ntibiga, nta n’icyo mfite mbagaburira gishyitse.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, avuga ko ibivugwa n’aba baturage bishobora kuba birimo amakabyankuru.

Ati “Birashobora ko ari ikibazo cy’amakabyankuru.”

Emmy Ngabonziza avuga ko aba baturage bari bakwiye kumva ko nyuma yo gutuzwa bari bakwiye kumva ko bafite inshingano zo kwitunga.

Ati “Icya kabiri ni uko hashyizweho gahunda za Leta zita ku mibereho myiza y’abatishoboye, ukeneye amafaranga akaba yakwiguriza agakora umushingauciriritse.” 

Avuga ko Leta yashyizeho ibikenewe byose byo gufasha abaturage ariko ko hari ikibazo cy’abaturage bamwe bafite ubunebwe.

Uyu mudugudu w’Ikitegererezo wa Karama, watashwe na Perezida Paul Kagame mu ntangiro za Nyakanga 2019 ubwo u Rwanda rwizihizaga isabukuru y’imyaka 25 rwari rumaze rwibohoye.

Iki kibazo cy’aba baturage batujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Karama, bagihuriyeho n’abatujwe mu mudugudu w’ikitegererezo wa Ryanyirakayobe uherereye mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, na bo bavuga ko inzara ibarembeje ndetse ko bamwe batangiye kuwuvamo.

Umuturage avuga ko imibereho mu mudugudu itoroshye
Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Nyarugenge avuga ko ibi ari amakabyankuru y’abaturage

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru