Wednesday, September 11, 2024

TdRwanda2022: Umufaransa yegukanye Kigali-Rwamagana ahagerera rimwe n’Umunyarwanda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Agace ka kabiri ka Tour du Rwanda 2022 ka Kigali-Rwamagana, kegukanywe n’Umufaransa Sandy Dujardin wahageze ari mu gikundi cyari kirimo n’Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus.

Aka gace katangiriye mu Mujyi wa Kigali mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere Tariki 21 Gashyantare 2022, abakinnyi babanje kunyura mu bice binyuranye by’Umujyi wa Kigali, kasorejwe mu mujyi wa Rwamagana aho abakinnyi babanje kuzenguruka uyu mujyi.

Umufaransa Sandy Dujardin ukinira ikipe ya Team Total Energy yo mu Bufaransa, wakandagije ipine ye bwa mbere ku murongo w’umweru, yahageze ari mu gikundi cy’abakinnyi banyuranye barimo Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus.

Umunyarwanda Uhiriwe Byiza Renus wanabaye Umunyarwanda mwiza mu gace ka mbere kakinwe kuri iki Cyumweru, muri aka gace ka kabiri ka Kigali- Rwamagana, yakoresheje ibihe bimwe n’ibya Sandy Dujardin aho bakoresheje amasaha 3:28’:25.’’

Umwanya wa kabiri na wo wegukanywe n’Umufaransa Laurence Axel ukinira B&B Hotel mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’Umunya-Colombia, Restrepo Valencia Jhonatan.

Umunyarwanda wundi waje hafi, ni Manizabayo Eric ukinira ikipe ya Benediction Ignite waje ku mwanya wa 25 mu gihe Mugisha Moise ukinira Protouch yaje ku mwanya wa 27.

 

Urutonde rusange ruracyayobowe n’Umufaransa wegukanye Etape I

Urutonde rusange rw’uduce tubiri, ruyobowe nubundi n’Umufaransa Geniez Alexandre wegukanye agace ka mbere kakinwe kuri iki Cyumweru tariki 20 Gashyantare 2022, akaba akurikiwe n’Umunya-Colombia, Restrepo Valencia Jhonatan naho umwanya wa gatatu ukaba uriho Umufaransa Sandy Dujardin wegukanye agace k’uyu munsi.

Ku rutonde rusange, Umunyarwanda uri hafi, ni Uhiriwe Byiza Renus uri ku mwanya wa 22 akaba akurikiwe na Hakizimana Seth uri ku mwanya wa 25.

Sandy Dujardin wegukanye agace ka kabiri

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts

Welcome Back!

Login to your account below

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Add New Playlist