Thursday, October 15, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Nyuma ya Perezida wa Afurika y’Epfo washimiye Kagame n’uwa Zambia yamugeneye ubutumwa

Nyuma ya Perezida wa Afurika y’Epfo washimiye Kagame n’uwa Zambia yamugeneye ubutumwa

Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, yashimiye Perezida Paul Kagame n’Abanyarwanda ku bwo gutoranywa kuzakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix, avuga ko ari intambwe ikomeye kuri Zambia, u Rwanda ndetse n’Umugabane wa Afurika muri rusange.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Hichilema yavuze ko iki ari igikorwa cy’amateka kigaragaza umuhate, icyerekezo n’akazi gakomeye u Rwanda rwakoze kugira ngo rugere kuri iki gikorwa.

Yagize ati “Ndashimira umuvandimwe wanjye, Perezida Paul Kagame, n’Abanyarwanda ku kuba barabonye uburenganzira bwo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix. Iyi ntsinzi y’amateka igaragaza umuhate wanyu, icyerekezo n’akazi gakomeye kakozwe neza. Zambia yishimiye kwishimana namwe iyi ntambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Afurika.”

Perezida Kagame na we yashimiye mugenzi we wa Zambia ku butumwa yamugeneye, avuga ko kwakira iri siganwa ari intambwe ikomeye ku Rwanda no ku Mugabane wose wa Afurika.

Yagize ati “Murakoze, muvandimwe wanjye Perezida Hakainde Hichilema. Iyi ni intambwe ikomeye ku Rwanda no kuri Afurika, kandi twiteguye gukorana namwe hamwe n’abandi bavandimwe bacu bo muri Afurika kugira ngo African Grand Prix izagera ku ntego ku Mugabane wose.”

Ubu butumwa bwa Perezida Hichilema buje bukurikira ubw’Umukuru w’Igihugu cya Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, na we washimiye Perezida Kagame n’u Rwanda kuri iyi ntambwe, anagaragaza ubushake bw’Igihugu cye bwo gushyigikira uyu mushinga.

U Rwanda rwatangajwe ko ruzatangira kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix mu ntangiriro za 2030, rikazabera ku kibuga cyihariye giteganyijwe kubakwa mu Karere ka Bugesera, mu bilometero bigera kuri 40 uvuye mu Mujyi wa Kigali.

Uyu mushinga utegerejweho kuzamura isura ya Afurika muri siporo mpuzamahanga, guteza imbere ubukerarugendo no gukurura ishoramari, mu gihe u Rwanda rukomeje kugira ishema n’ishusho ihanitse mu bikorwa bikomeye mpuzamahanga.

Perezida Kagame na Hakainde Hichilema ubwo yasuraga Zambia muri 2022

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × three =