OFFICIAL: Bisengimana Justin yongereye amasezeno muri Rutsiro FC

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Bisengimana Justin umutoza wa Rutsiro FC kuva mu mwaka w’imikino 2020-2021 yongereye amasezerano yo gukomeza kubabera umutoza mukuru, asinya indi myaka ibiri y’imikino ari muri uyu mwanya.

Mu gitondo cy’uyu wa kabiri tariki 31 Kanama 2021 nibwo Bisengimana Justin yemeye gushyira umukono ku masezerano y’imyaka ibiri ari umutoza wa Rutsiro FC ndetse bikaba biteganyijwe ko bagomba gutangira imyitozo mu cyumweru gitaha.

Izindi Nkuru

Bisengimana watoje amatike nka Bugesera FC na Sunrise FC ari umutoza mukuru, yahawe andi masezerano muri Rutsiro FC nyuma yo kuba yarayifashije kwitwara neza mu mwaka w’imikino 2020-021 ubwo basozaga ku mwanya wa gatandatu nyuma y’uko bari babonye itike ibashyira mu makipe umunani ya mbere yahataniraga igikombe cya shampiyona cyatwawe na APR FC.

 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru