Perezida Kagame muri Senegal yakiranywe urugwiro n’uyoboye Afurika Yunze Ubumwe baranaganira

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame uri muri Senegal aho yitabiriye Inama yiga ku iterambere ry’ibikorwa remezo ku Mugabane wa Afurika, yaganiriye na Perezida w’iki Gihugu, Macy Sall uri gusoza igihe cye cyo kuyobora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe.

Perezida Paul Kagame yageze i Dakar ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki 01 Gashyantare 2023 aho yakiriwe na mugenzi we Macky Sall ku Kibuga cy’indege.

Izindi Nkuru

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, bitangaza ko Perezida Kagame kandi yanakiriwe na mugenzi we Macky Sall bakagirana ibiganiro byihariye.

Ibi biganiro by’Umukuru w’u Rwanda na Macky Sall, byagarutse ku bibazo biri mu karere, mu Mugabane wa Afurika ndetse n’ibibazo byugarije Isi yose.

Biteganyijwe kandi ko ibi baganiriyeho binagarukwaho mu nama iteganyijwe kuri uyu wa Kane igamije kurebera hamwe uburyo bwo gutera inkunga ibikorwa byo kuzamura urwego rw’ibikorwa remezo.

Macky Sall wakiriye Perezida Paul Kagame, agiye kuzuza umwaka ayoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, yatangiye muri Gashyantare umwaka ushize, ubwo yahererekanyaga ububasha na Perezida Felix Tshisekedi wa DRC na we wari umaze umwaka ayobora uyu muryango.

Biteganyijwe ko muri uku kwezi kwa Gashyantare 2023, Macky Sall azasoza manda ye y’umwaka umwe ku buyobozi bw’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, uzahita uyoborwa na Perezida wa Comoros.

Perezida Macky Sall yaje Kwakira Kagame ku kibuga cy’indege

Banagiranye ibiganiro

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru