Thursday, October 15, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame na we yashimiye Ramaphosa wa Afurika y’Epfo nyuma yo kumugenera ubutumwa

Perezida Kagame na we yashimiye Ramaphosa wa Afurika y’Epfo nyuma yo kumugenera ubutumwa

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we wa Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, ku butumwa bw’ishimwe yamugeneye nyuma y’uko u Rwanda ruhabwe amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira isiganwa rya Formula 1 African Grand Prix.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa X, Perezida Kagame yashimiye Ramaphosa ku bw’ubutumwa bwiza n’isezerano ry’ubufasha yagaragaje mu gihe u Rwanda rwitegura kwakira iri rushanwa rikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Murakoze cyane, muvandimwe wanjye Perezida Cyril Ramaphosa, ku bwo kudushimira mubikuye ku mutima n’icyifuzo cyo kudushyigikira.”

Mu butumwa bwari bwabanje gutangwa na Perezida Cyril Ramaphosa na we ashimira Umukuru w’u Rwanda n’Abanyarwanda ku bw’iki cyizere bagiriwe, yanavuze ko Igihugu cye cyiteguye gukorana n’u Rwanda mu kwitegura iri siganwa rya Formula 1 African Grand Prix rizatangira gukinwa muri 2030.

Perezida Kagame, mu butumwa bwe, na we yakomeje avuga ko u Rwanda rwiteguye gukorana na Afurika y’Epfo ndetse n’abandi bose bahuje intego yo gutuma African Grand Prix iba isiganwa nyafurika mu buryo bwose bushoboka.

Yagize ati “Twiteguye gukorana namwe ndetse n’abandi bose bahuje iki cyerekezo, kugira ngo iyi Grand Prix ibe koko isiganwa rya Afurika mu buryo bwose bushoboka, tunazamure siporo y’amamodoka ku rwego rushya ku Mugabane wacu.”

Ubu butumwa bwa Perezida Kagame buje nyuma y’uko Ramaphosa yashimiye u Rwanda ku bwo guhabwa amasezerano y’imyaka 10 yo kwakira iri rushanwa, riteganyijwe kubera ku cyanya cya Bugesera guhera mu ntangiriro z’imyaka ya 2030.

Perezida wa Afurika y’Epfo kandi yari yatangaje ko igihugu cye cyiteguye gutanga ubufasha cyasabwa mu myiteguro yo kwakira iri rushanwa, agaragaza ko ari amahirwe yo gukomeza kuzamura izina rya Afurika muri siporo mpuzamahanga.

Kwakira African Grand Prix byitezweho kongera kugaragaza ubushobozi bw’u Rwanda mu gutegura ibikorwa mpuzamahanga bikomeye no guteza imbere siporo y’amamodoka ku Mugabane wa Afurika.

Iri siganwa ry’imodoka rigarutse ku Mugabane wa Afurika nyuma y’imyaka irenga 30 ritahaheruka, dore ko iryaherukaga ari iryabaye mu 1993, ubwo ryaberaga ku kibuga cya Kyalami muri Afurika y’Epfo.

Perezida Kagame ya Cyril Ramaphosa

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − 19 =