Perezida Kagame yageneye ubutumwa umuryango wa Senateri Ntidendereza wasezeweho bwa nyuma

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yihanganishije umuryango wa Senateri Ntidendereza William uherutse kwitaba Imana, awumenyesha ko yifatanyije na wo muri ibi bihe by’akababaro.

Kuri uyu wa Mbere tariki 11 Nzeri 2023, habaye umuhango wo gusezera bwa nyumamkuri nyakwigendera Ntidendereza witabye Imana tariki 03 Nzeri 2023 azize uburwayi.

Izindi Nkuru

Ni umuhango wabimburiwe n’igikorwa cyo kumusezeraho, wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, witabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego nkuru z’Igihugu.

Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika y’u Rwanda, Uwizeye Judith yabwiye abari muri uyu muhango ko Perezida Kagame yihanganishije umuryango wa nyakwigendera.

Ubutumwa bwa Perezida Kagame bwasomwe na Judith, bugira buti “Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame na Madamu we; bamenye inkuru mbi y’uko Senateri Ntidendereza William yitabye Imana. Bababajwe n’iyo nkuru mbi, kandi bifatanyije na madamu we Christine Shamukiga, abana n’umuryango wose mu iki gihe cy’agahinda kenshi.”

Abazi Senateri Ntidendereza barimo abakoranye na we, bavuga ko mu myaka 26 yamaze akora mu nzego zitandukanye z’Igihugu; yaranzwe n’ubwitange.

Perezida wa Sena, Dr Kalinda François Xavier avuga ko babuze umwe mu bafashaga uru rwego gutanga umurongo w’ingingo zitandukanye.

Ati “Tubuze umuyobozi w’umuhanga, wacishaga macye, akarangwa n’ubushishozi n’ubwitange mu mirimo yari ashinzwe. Mu mikorere ye nk’Umusenateri ndetse no kuba Perezida w’ihuriro AGPF; Senateri Ntidendereza yagaragazaga umubenyi buhanitse bushingiye ku bunararibonye yakuye mu myanya yakozemo mu nzego z’Igihugu zitandukanye. Ibyo byatumaga atanga ibitekerezo binoze kandi byubaka, kenshi byafashaga gutanga umurongo ku bibazo byabaga biri kuganirwaho.”

Umunyamabanga mukuru w’Umuryango RPF-Inkotanyi, Gasamagera Wellars avuga ko usibye imirimo yakoze mu nzego z’Igihugu; Senateri Ntidendereza yanagize uruhare mu kubohora u Rwanda.

Ati “Senateri Ntidendereza duherekeje uyu munsi yabaye intore itiganda y’umuryango FPR-Inkotanyi. Yagize uruhare rukomeye afatanyije n’abandi mu rugamba rwo kubohora u Rwanda. Aho u Rwanda rubohorewe; yagiye atunganya neza inshingano yahabwaga n’Umuryango FPR Inkotanyi haba mu Rwanda no mu mahanga. Navuga nko mu gihe yagize uruhare rukomeye mu guhugura abatoza ba gahunda ya Ndi umunyarwanda mu Gihugu yabayemo cya Canada.”

Senateri Ntidendereza William winjiye mu Nteko Ishinga Amategeko mu mwaka wa 2019, yanabaye Umunyamabanga Mukuru wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, kuva muri 2012 kugeza muri 2018.

Kuva mu 2009 kugeza muri 12 yari Visi Perezida w’iyi komisiyo, aho yahageze avuye ku buyobozi bw’Akarere ka kicukiro, yagiyeho kuva muri 2006 kugeza muri 2008. Yanabaye umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda hagati y’umwaka wa 1996 kugeza muri 2000.

Ubwo umubiri we wazanwaga mu Ngoro y’Inteko
Nyakwigendera Senateri yaseweho mu Nteko Ishinga Amategeko

Abagize Inteko basezera bwa nyuma kuri nyakwigendera

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru