Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres w’ikirangirire mu kiganiro gikunzwe ku Isi (AMAFOTO)

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Pauk Kagame, yakiriye umunyamerikakazi Ellen Lee DeGeneres uzwi cyane mu kiganiro cye kizwi nka The Ellen Show kiri mu bya mbere bikunzwe ku Isi, uri mu Rwanda akaba yarazanye n’umufasha we.

Ellen Lee DeGeneres n’umufasha we Portia de Rossi, bakiriwe na Perezida Paul Kagame mu biro bye kuri uyu wa Gatatu tariki 08 Kamena 2022.

Izindi Nkuru

Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’u Rwanda, kuri uyu wa Gatatu, byatangaje ko Perezida Kagame yakiriye ibi byamamare ndetse n’itsinda bazanye mu gikorwa cyo kumurika ku mugaragaro ikigo cya Ellen DeGeneres kiswe Ellen DeGeneres Campus cy’umuryango uzwi nka Dian Fossey Gorilla Fund uzwiho kubungabunga Ingagi zo mu Birunga.

Iki kigo cya Ellen DeGeneres Campus giherereye i Kinigi mu Karere ka Musanze cyatangijwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, kizajya gikora ibikorwa bigamije kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima byumwihariko Ingagi kibinyujije mu bushakashatsi.

Ellen Lee DeGeneres uri kumwe n’umufasha we Portia de Rossi bazanye mu Rwanda, yatangaje ko bifuza kugura inzu mu Rwanda yo kuzajya baruhukiramo mu gihe baje mu Rwanda kuko bazajya baza bakahamara igihe.

Uyu mugore wamamaye cyane mu kiganiro cye kizwi nka The Ellen Show cyagiye cyakirwamo ibyamamare bitandukanye n’abantu bakomeye ku Isi muri Politiki, aherutse gutangaza ko iki kiganiro kigiye guhagarara.

Perezida Kagame yakiriye Ellen DeGeneres muri Village Urugwiro
Yabakiriye bombi we n’umufasha we

Bari kumwe n’itsinda bazanye ndetse n’abayobozi mu nzego nkuru z’u Rwanda

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru