Tuesday, September 10, 2024

Perezida Kagame yavuze ku gisubizo Umujyi wa Kigali watanze ku kibazo kivugwa kuri Pele Stadium

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Nyuma y’uko Umujyi wa Kigali wemeye ko moteri itanga umuriro utuma amatara yaka kuri Kigali Pele Stadium; idafite ubushobozi buhagije ku buryo hakinirwa imikino ya nijoro, Perezida Paul Kagame yavuze ko iki kibazo kidakwiye kuba kuri iyi sitade imaze umwaka n’igice ifunguwe.

Ni nyuma y’uko kimwe mu bitangazamakuru bikorera mu Rwanda gitangaje iby’iki kibazo cya moteri ikoreshwa mu gutanga amashanyarazi yatsa amatara kuri Kigali Pele Stadium.

Ikinyamakuru The Chronicles cyari cyagize kiti “Kigali Pele Stadium yatewe inkunga na FIFA ntigira moteri ishobora gutanga amashanyarazi yatuma amatara yaka. Ibi bituma nta mikino ishobora kuhakinirwa mu masaha y’ijoro nk’uko bigaragazwa n’Ubugenzuzi bwakozwe n’Umujyi wa Kigali ndetse n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru.”

Ubutumwa bw’iki kinyamakuru bwasozaga buvuga ko ibi biri kuba nyamara iyi Sitade yaremejwe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika CAF.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatanze igitekerezo kuri ubu butumwa bw’iki kinyamakuru, bwavuze ko hari gushakwa umuti urambye w’iki kibazo, bwemera ko koko “moteri ihari ubu idafite ubushobozi n’imbaraga zo kwatsa amatara yose bihagije mu mikino ya nijoro.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwakomeje buvuga ko mu gihe “amakipe yaba afite ubushobozi bwo kuzana moteri y’inyongera, yemerewe gukina nijoro.”

Bukavuga ko umuti urambye w’iki kibazo ari ukuzazana moteri ifite ubushobozi kandi ko yamaze gutumizwa, aho biteganyijwe ko izagera mu Rwanda mu mezi atatu ari imbere.

Perezida Paul Kagame akoresheje konti ye y’Urubuga Nkoranyambaga rwa X [Twitter], yatanze igitekerezo kuri ubu butumwa bwatanzwe n’Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, avuga ko “Ibi ntibikwiye kuba biba muri iki gihe cy’aka kanya!!!”

Sitade ya Kigali ivugwaho iki kibazo, imaze umwaka n’igice ifunguwe ku mugagaro, aho yafunguwe muri Werurwe umwaka ushize wa 2023, mu gikorwa cyayobowe na Perezida Paul Kagame na Perezida wa FIFA, Gianni Infantino.

Iki gikorwa cyo gufungura iyi Sitade, cyakurikiwe n’umukino w’ubusabane wahuje amakipe abiri yari arimo aba bayobozi bombi, ndetse na bamwe mu bakanyujijeho muri ruhago nka Jay Jay Okocha wari mu ikipe yari iya Perezida Kagame ari na yo yegukanye intsinzi y’ibitego 3-2 by’ikipe ya Infantino.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts