Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yazamuye mu ntera abofisiye muri Polisi y’u Rwanda, barimo batanu bahawe ipeti rya Commissioner of Police (CP) n’icumi bahawe irya ACP (Assistant Commissioner of Police).
Izamurwa mu ntera ry’aba bapolisi rikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Polisi y’u Rwanda mu rucyerera wo kuri uyu wa Kane tariki 09 Mata 2026.
Abakuwe ku ipeti rya ACP (Assistant Commissioner of Police) bakazamuwa ku rya CP (Commissioner of Police) ni; CP Emmanuel KARASI, CP Bertin MUTEZINTARE, CP Jean Népomuscène MBONYUMUVUNYI, CP Barthélemy RUGWIZANGOGA, na CP Fidèle MUGENGANA.
Uretse aba bazamuwe ku ipeti rya CP, hari Abapolisi icumi (10) bakuwe ku ipeti rya CSP (Chief Superintendent of Police) bazamuwe ku rya ACP (Assistant Commissioner of Police).
Abo ni: ACP Claude BIZIMANA, ACP Adolphe NYAGATARE, ACP Rango NDOLI, ACP Callixte KALISA, ACP Vincent HABINTWARI BIHIGI, ACP Antoine MUNYAMPUNDU, ACP Faustin KALIMBA, ACP Hodali RWANYINDO, ACP Christian SAFARI, na ACP Alexis NYAMWASA.
Nanone kandi hai Abapolisi batanu bakuwe ku ipeti rya Senior Superintendent of Police (SSP) bazamuwe ku rya Chief Superintendent of Police (CSP).
Hakaba abandi 94 bakuwe ku ipeti rya SP (Superintendent of Police) bazamuwe ku rya SSP (Senior Superintendent of Police), abandi 161 bakuwe ku ipeti ya CIP (Chief Inspector of Police) bazamuwe ku ya SP (Superintendent of Police).
Ha kandi abapolisi 574 bakuwe ku ipeti rya IP (Inspector of Police) bazamuwe ku rya CIP (Chief Inspector of Police), ndetse n’abandi 17 bakuwe ku ipeti rya AIP (Assistant Inspector of Police) bahawe irya IP.
Hari n’abasuzofisiye n’abapolisi bato bazamuwe mu ntera, barimo 282 bakuwe ku ipeti rya S/SGT (Senior Sergeant) bahawe ipeti rya C/SGT (Chief Senior Sergeant), hakaba 763 bakuwe ku ipeti rya SGT (Sergeant) bahawe irya S/SGT (Senior Sergeant).
Hari kandi abapolisi 1 886 bakuwe ku ipeti rya CPL (Corporal) bazamuwe bashyirwa ku rya SGT, mu gihe abandi 1 949 bakuwe ku ipeti ya PC bazamuwe ku rya CPL. Muri rusange abapolisi bose hamwe bazamuwe mu ntera, ni 5 746, biganjemo aba bapolisi bato.

RADIOTV10









