Wednesday, October 21, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Perezida Kagame yifashishije akamaro yagiriwe n’ikiganiro yumvaga akiri muto yagaragarije urubyiruko akamaro ko kwihugura

Perezida Kagame yifashishije akamaro yagiriwe n’ikiganiro yumvaga akiri muto yagaragarije urubyiruko akamaro ko kwihugura

Perezida Paul Kagame yifashishije urugero rw’akamaro yagiriwe n’ikiganiro yakuze yumva kuri Radio, yagaragarije urubyiruko ko rugomba guhorana inyota yo kunguka ubumenyi bushya bwarugirira akamaro.

Umukuru w’Igihugu yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Ukwakira 2026 ubwo yaganiraga n’urubyiruko rurenga ibihumbi 10 ruturutse mu bice byose by’Igihugu mu kiganiro ‘Meet The President’.

Perezida Kagame yasabye urubyiruko guhorana inyota yo kugira ubumenyi bushya, aruha urugero rw’ikiganiro Wari uzi ko gitambuka kuri Radio Rwanda kuva mu myaka yo hambere, na we yakuze yumva ubwo yari mu buhungiro akiri muto.

Perezida Kagame yavuze ko muri icyo kiganiro Wari uzi ko, yigiyemo imiti gakondo n’ibindi byafasha umuntu kunguka ubumenyi butandukanye.

Aho amariye gukura mu bihe byabaye mu myaka irenga 20 ishize, hari ibyo yagiyemo agakomereka kandi aho hantu yari ari nta miti ya kizungu yari ihari, akaza kwibuka ko muri icyo kiganiro yumvise ko inyabarasanya yamufasha kumuvura igikomere, akayishaka akayishyira ku gikomere, kandi ikaza kumufasha gukira igikomere mu gihe gito.

Ati “Rero mwa bana mwe […] icyo mvuga, ikintu cyose aho uri jya ufata umwanya wige, ukore, ndetse ushakishe kwishyiramo kumenya ariko ikizima ni iki, ikitari kizima ni ikihe, ikizima ukagikorera, ikitari kizima ukakirira, ugakomeza ukiyubaka, uko igihe gihita.”

Yavuze ko hari ibyo bisaba, birimo kugira imyitwarire iboneye, ikinyabupfura, kandi iyo myifatire myiza igahoraho, kandi ko ku rubyiruko ho bikwiye kwitwararika kuko imyaka bafite iba ishobora kuboshya ikabagusha mu bibi.

Ariko nanone uwagize ibyago agatana, na we aba akwiye kugira igihe agarukira mu murongo muzima, bityo ko ntawe ukwiye kwiyumvamo ko byamurangiranye.

Ati “Ntukihebe ntukavuge ngo, amazi yarenze inkombe, oya, ararenga, ashobora gusubizwa aho yaturutse. Ntimukihebe.”

Nanone kandi ibyo bifasha abantu kwiyubaka, bijyana n’imikorere mizima, n’imitekerereze iboneye, kandi umuntu akiheraho akareba igikwiye kuba kiza.

Ati “Ntabwo ugomba kurebera ku bandi ngo abandi bakigize kizima, ngo nanjye ngiye kukigira kizima, ubonye abandi bakubera urugero ngo abarakora ikintu kizima, uzagikore, ariko hariho no kureba kuri wowe, iyo bihuye n’iby’abandi ubwo noneho bifite akarusho.”

Uruhare rwa mbere ni urw’umuntu ku giti cye

Yavuze ko kabone nubwo abantu bahugurana, bakamara igihe kinini, ariko uruhare rwa mbere ari urw’umuntu ku giti cye, no gushyira mu bikorwa ibyo akwiye kubona ari byiza.

Umukuru w’Igihugu kandi yagarutse ku ngeso mbi zakomeje kugaragara mu rubyiruko zirimo gukoresha ibiyobyabwenge, nk’inzoga zitujuje ubuziranenge, ndetse n’itabi, avuga ko kwirinda kubijyamo ndetse no kwikosora ku babikora, uruhare rwa mbere ari urw’umuntu ku giti cye.

Ati “Dushobora gutanga amasomo, abo byagiriye nabi, […] ibyo iyo bihuje na we uko utekereza, ni byo bishobora gufasha kuguhindura kuba muzima.”

Yavuze ko kandi hari n’ingero z’abagiye babifatirwamo, bagafungwa, ariko barekurwa bakabisubiramo, ariko ko kwirinda kutabisubira ari icyemezo cy’umuntu ku giti cye. Ati “Ni mwe mugomba kwiheraho byanze bikunze.”

Ariko nanone ababyishoramo bari bakwiye kujya bumvira umutimanama wabo, bakabanza kureba ingaruka z’ibyo bagiye gukora, kandi ko n’umutima ubibashoramo, baba bakwiye kuwima amatwi.

Ati “Izo nzoga nta n’ubwo ziryoshye, hari abavuga ngo bakurikiramo uburyohe, buri hehe se? Ntabwo burimo, ariko nyine biguma bijya mu mutwe, hari ababikora bibwira ngo bibafasha kunyura mu buzima bukomeye, kuko ngo urasinzira, ntabwo ari ugusinzira, ni blackout gusa, ni nko kuraba, ni nk’ikinya mbese. Ntabwo ari byo, ibyiza ni uko wahangana n’ibitaryoshye by’ako kanya ariko uzi ngo ubifitemo ubuzima bwiza buzakugeza ku biryoshye noneho.”

Yavuze ko abantu bakwiye gukomeza kuganira ku bintu nk’ibi, abantu bakibuka ibiri mu muco wabo, aho kugira ngo bimakaze ibyo abantu bahuriraho ari benshi, ku buryo bashobora kugeza igihe bakabyimika nk’umuco.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =