Perezida Kagame yihanganishije abaturage ba Maroc ndetse n’Umwami w’iki gihugu

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Paul Kagame yihanganishije abaturage ba Maroc bibasiwe n’umutingito, wahitanye benshi abandi barakomereka.

Perezida Kagame yihanganishije Maroc ku bw’ibyago by’umutingito iki gihugu cyahuye na byo, aho yagize ati “Mu izina ry’Abanyarwanda bose, nifatanyije mu kababaro n’Umwami Mohammed VI, imiryango y’ababuze ababo n’Abanya-Maroc muri ibi bihe bikomeye by’akababaro.”

Izindi Nkuru

Ni umutingito wahitanye ubuzima bw’abantu benshi aho kuri hamaze kubarurwa abarenga 2100 , ndetse imibare ikaba ishobora kwiyongera. Uyu mutingito wibasiye Maroc mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu tariki 9 Nzeri 2023.

Uretse kuba wishe abantu benshi abandi bagakomereka, ngo wangije imitungo myinshi ndetse uteza ubwoba bwinshi mu bantu mu Mujyi w’ubukerarugendo wa Marrakech, no mu yindi mijyi itandukanye.

Usibye Perezida Kagame wihanganishije akanifatanya n’abaturage ba Maroc muri ibi bihe barimo bitoroshye, Papa Francis, Abaperezida b’ibihugu bya Amerika, Russia, France, Ukraine, hari kandi Perezida wa komisiyo ya AU, Moussa Faki n’abandi, bifatanyije n’aba baturage mu kuboherereza ubutumwa bubihanganisha ndetse hari n’ababemereye ubufasha.

RADIOTV10RWANDA

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru