Wednesday, October 28, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Tshisekedi wa Congo berekeje mu Burusiya

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi na Tshisekedi wa Congo berekeje mu Burusiya

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, n’uwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi, berekeje i Moscow mu Burusiya, aho bitabiriye Inama ya Gatatu ihuza u Burusiya n’Ibihugu bya Afurika, igamije gushimangira ubufatanye mu bya politiki, ubukungu na dipolomasi.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, Perezida Ndayishimiye, ari na we uyoboye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), yahagurutse mu Burundi ku wa 27 Ukwakira 2026, aherekejwe n’umugore we, Angeline Ndayishimiye.

Mu butumwa bwashyizwe kuri X n’ibi biro, byavuzwe ko Perezida Ndayishimiye azaba ari umwe mu bayobozi bayobora ibikorwa by’iyi nama, bigaragaza umuhate wo gukomeza guteza imbere umubano hagati ya Afurika n’u Burusiya.

Ibi biro byagize biti “Umukuru w’Igihugu cy’Uburundi akaba n’Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, Nyakubahwa Évariste Ndayishimiye, aherekejwe na Madamu we, yafashe urugendo kuri uyu wa 27 Gitugutu 2026 rumwerecyeza i Moscou, mu Gihugu cy’u Burusiya.”

Byakomeje bigira biti “Umukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe azoba ari mu bazayobora ibikorwa by’inama yagatatu ihuza u Burusiya n’ibihugu bya Afurika. Ibyo bikaba byerekana umwihariko wa Nyakubahwa Évariste Ndayishimiye wo gukomeza imigenderanire hagati ya Afurika n’u Burusiya.”

Perezida Ndayishimiye ubwo yari avuye mu Burundi yerecyeza mu Burusiya

Ku ruhande rwa Congo, Ibiro bya Perezida byatangaje ko Tshisekedi yageze i Moscou ku wa Kabiri, tariki ya 27 Ukwakira 2026, aho na we azitabira iyi nama iteganyijwe kuri uyu wa 28 n’uwa 29 Ukwakira.

Mu itangazo ryabyo, byagize biti “Urugendo rwa Perezida rugamije kwagura ubufatanye mpuzamahanga bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo no gushimangira umubano wayo n’u Burusiya.”

Perezidansi ya DRC kandi yatangaje ko biteganyijwe ko mu ruzinduko rwe, Tshisekedi azagirana ibiganiro byihariye na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, mu ngoro ya Kremlin.

Ibiro bye byatangaje kandi ko hazasinywa amasezerano atatu y’ubufatanye arebana n’ubuzima rusange, ubucuruzi, ubushakashatsi mu bya siyansi n’ikoranabuhanga, ndetse no guhugura urubyiruko rwa Congo mu myuga binyuze muri gahunda ya Alabuga Start.

Inama ya Gatatu y’u Burusiya na Afurika ije mu gihe impande zombi zikomeje gushaka uburyo byakongera ubufatanye mu nzego za politiki, ubukungu, ubucuruzi, ikoranabuhanga n’iterambere.

Ubwo Tshisekedi yari ageze i Moscow

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 − four =