Monday, October 19, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yagiye kuroba amafi mu byuzi bye (Amafoto)

Perezida Ndayishimiye w’u Burundi yagiye kuroba amafi mu byuzi bye (Amafoto)

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye, yagiye gusarura umusaruro w’amafi mu byuzi bye byororerwamo amafi, biherereye ku musozi wa Canzikiro, muri Komini ya Karusi, mu Ntara ya Gitega.

Amakuru yatangajwe n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi agaragaza ko Perezida Ndayishimiye yifatanyije n’abandi mu gikorwa cyo gusarura amafi yororerwa muri ibyo byuzi.

Perezidansi y’u Burundi, ivuga ko “Iki gikorwa kigaragaza akamaro k’ubworozi bw’amafi mu kongera agaciro k’umutungo kamere w’Igihugu no gushimangira kwihaza mu biribwa mu Burundi.”

Ubworozi bw’amafi kandi bufatwa nk’imwe mu nzira zishobora gufasha mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage, kubaha amahirwe yo kwihangira imirimo no kongera umusaruro w’ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri.

Ubutumwa bw’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi bwashimangiye akamaro k’ubworozi bw’amafi mu kongera agaciro k’umutungo kamere waho no kwihaza mu biribwa.

Amafoto yashyizwe hanze n’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi, agaragaza Perezida Ndayishimiye ahagarikiye abarobyi bari kuroba amafi mu byuzi, ubundi ari kureba umusaruro wavuye muri ubu bworozi bwe bw’amafi.

Perezida Evariste Ndayishimiye asanzwe ari umuhinzi mworozi, aho mu bihe bitandukanye yagiye agaragara ari gukora ibi bikorwa byumwihariko asarura umusaruro w’imyaka itandukanye, nk’ibirayi n’inyanya.

Mu bihe binyuranye kandi, Ndayishimiye yakunze kuvuga ko ubuhinzi n’ubworozi bye, biri mu bimwinjiriza agatubutse, ndetse akabasha no kubona ibitunga umuryango we, kuko byinshi mu byo bafungura biba byavuye mu buhinzi n’ubworozi bye.

Perezida Ndayishimiye yasaruye umusaruro w’amafi mu byuzi bye

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 15 =