Perezida Ndayishimiye yashyikirijwe ubuyobozi bwa EAC ahita aha umukoro ukomeye DRCongo

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi wahawe kuyobora Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), mu ijambo rye rya mbere yasabye Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyira mu bikorwa ibyemezo byafatiwe mu nama y’Abakuru b’Ibihugu byo kurandura ibibazo by’umutekano.

Mu nama ya 22 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yahererekanyije ububasha na Uhuru Kenyatta ku buyobozi bw’uyu Muryango.

Izindi Nkuru

Mu ijambo rye, yavuze ko kugira ngo ubucuruzi n’ubuhahirane bitere imbere mu Bihugu bigize uyu muryango ndetse n’imibereho y’ababituye irusheho kuba myiza, bisaba ko muri aka karere hagomba kuba hari umutekano ushikamye.

Ati “Biradusaba ko dukomeza gutsimbataza amahoro n’umutekano mu karere, tukongera ingufu inshingano z’ubuyobozi ndetse n’imiyoborere myiza mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba.’

Yakomeje avuga ko ku birebana n’amahoro n’umutekano, hakirimo imbogamizi kubera ibibazo by’umutekano mucye bikigaragara mu kimwe mu Bihugu binyamuryango.

Ati “Turifuza kwibutsa umunyamuryango wacu mushya, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo gushyiraho uburyo buganisha ku mutekano n’iterambere burimo no gushyira mu bikorwa imyanzuro yafatiwe mu nama z’abakuru b’Ibihugu i Nairobi.”

Perezida Ndayishimiye yavuze ko mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abatuye muri Afurika y’Iburasirazuba, azarushaho gukorana na bagenzi be mu kuzamura umusaruro by’umwihariko mu gutuma abagore, urubyiruko ndetse n’abafite ubumuga n’abaseshakanguhe kubasha kubona inkunga zo gutangiza imishinga yabafasha kugira imibereho myiza.

Naho ku bijyanye no kuzamura urwego rw’ubuhahirane n’urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa, yavuze ko azarushaho gukorana na bagenzi be mu gushyiraho ibikorwa remezo bihuza Ibihugu nk’imihanda, inzira za Gari ya Moshi, no gukoresha ibibuga by’indege ndetse no kubahiriza ibikubiye mu masezerano y’isoko rusange rya EAC.

 

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru