Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida Ruto yagaragarije i Burundi umuti w’ikibazo kigituma ubucuruzi hagati y’Ibihugu bya Afurika bugicumbagira

radiotv10by radiotv10
01/11/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida Ruto yagaragarije i Burundi umuti w’ikibazo kigituma ubucuruzi hagati y’Ibihugu bya Afurika bugicumbagira
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida William Ruto wa Kenya, ubwo yari mu nama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu bya COMESA, yavuze ko ubucuruzi no guhahirana mu Bihugu bigize Afurika, bikizitirwa n’umusaruro udahagije, ndetse n’ibikorwa remezo bikiri hasi, agaragaza ibikwiye gukorwa.

Yabitangaje kuri uyu wa Kane tariki 31 Ukwakira 2024 mu Nama ya 23 y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango w’Isokoro Rusange ry’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA), yabereye i Bujumbura mu Burundi.

Muri iyi nama hagaragajwe ko mu myaka 30 ishize uyu Muryango ubayeho; ubucuruzi bw’Ibihugu biwugize buri ku rugero rwa 10%, ndetse hanafatwa ingamba zo gushaka uburyo iki gipimo cyazamuka.

Hagaragajwe kandi ko iri soko rigizwe n’abantu bangana na miliyoni 640, imbumbe y’ubukungu bwaryo ingana na miliyari 1 000 USD. Ariko ubucuruzi bakorana hagati yabo bungana na miliyari 14 USD, Ibyo bikaba bingana na 10% y’ubucuruzi bwose ibi bihugu bikora, nyamara ibyo bohereza hanze y’uyu muryango bifite agaciro ka miliyari 219 USD.

Perezida Zambia, Hakainde Hichilema yagize ati “Buri gihe iyo dutekereje ishoramari riva hanze; ntabwo dutekereza ku baturanyi bacu, duhita twishyiramo Abanyaburayi, Asia na America.

Tugomba gutekereza kuri iki kibazo. Birasanzwe kandi birumvikana neza ko tugomba gutekereza ku baturanyi bacu mbere yo kujya kure. Dufite ubutunzi bwinshi mu Bihugu byacu, ariko ntitububyaza umusaruru uko bikwiye, nyamara inyungu zabyo ku bukungu zirigaragaza ntibisaba kuzisobanura.”

Perezida wa Kenya Dr William Kipchirchir Samoei Arap Ruto yavuze ko imikoranire y’Ibihugu byo muri uyu Muryango n’ibyo muri Afurika, igorwa n’ingingo ebyeri z’ingenzi.

Yagize ati “Ikibazo tugira mu bucuruzi hagati y’uyu Muryango wa COMESA ndetse no ku Mugabane wa Afurika muri rusange; ni uko tudafite ibyo ducuruza. Ni ngombwa kubaka ubushobozi bwo kubona umusaruro, tukita cyane ku buhinzi. Ikindi ni ibikorwa remezo; dukeneye kongera ibikorwa remezo by’ingufu bikazigeza mu Bihugu byacu.”

Yakomeje atanga urugero ku Gihugu cye, ati “Nk’ubu muri Kenya dufite ingufu nyinshi ziva ku izuba, n’iziva ku muyaga, ibyo bizatuma izo ngufu zidufasha mu guteza imbere inganda, kongerera agaciro umusaruro w’ibyo dukorera mu Bihugu byacu.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe Ubukungu muri Afurika (UN ECA), Amb. Claver Gatete yasabye Ibihugu bigize uyu Muryango wa COMEZA gushyira imbere imikoranire n’indi miryango y’ubukungu, kuko byazatuma barushaho gutera imbere.

Yagize ati “Ntawakwirengagiza umusaruro w’ibiganiro byabaye hagati ya COMESA, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba na SADEC bigamije imikoranire. Inyungu zabyo ntizigereranywa ku iterambere ry’Umugabane wa Africa. Iyi miryango itatu yihariye 60% y’umusaruro mbumbe w’Umugabane wa Afurika. Ibihugu bine muri bitanu bikomeye mu bukungu bwa Afurika; ari byo Misiri, Ethiopia, Kenya na Afurika y’Epfo biri muri iyi miryango itatu. Tugomba no kwibuka ko 80% by’ubucuruzi bukorwa muri Afurika; bukorerwa mu Muryango y’Ubukungu bw’Uturere, bityo rero gukorana n’indi miryango ntako bisa.”

Imibare igaragaza ko ubwiyongere bw’imikoranire mu bucuruzi bukiri hasi; kuko ibicuruzwa byo muri uyu muryango wa COMESA byoherezwa hanze yawo. Iyi mibare ishimangira ko muri 2020 ubucuruzi bwakozwe hagati y’ibi Bihugu 21 bwari bufite agaciro ka miliyari 10 USD, muri 2023 aka gaciro kagera kuri miliyari 14 USD. Bivuze ko mu myaka itatu ubu bucuruzi byihongereyeho ku rugero rwa 40%.

Ni mu gihe ibicuruzwa, ibi Bihugu byo muri COMESA byacuruje hanze y’uyu muryango byari bifite agaciro ka miliyari 100 USD muri 2020; bigera kuri miliyari 219 USD muri 2023.

Perezida Hakainde Hichilema yavuze ko Afurika igomba guhindura imyumvire

David NZABONIMPA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − two =

Previous Post

BREAKING: Bishop Harerimana n’umugore we bari bafunzwe barekuwe

Next Post

Kigali: Uregwa kwica umwana yibyariye wabanje kubyegeka ku mugabo we yageze aho abitangaho umucyo

Related Posts

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar Engonga Ebang wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza mu by’Imari muri Guinée Equatoriale wigeze kugarukwaho cyane kubera...

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

by radiotv10
02/07/2025
1

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yasabye umutwe wa Hamas ushyigikiwe na Iran kwemera icyo yise ubusabe...

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko nyuma y’amasaha 72 ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo businyiye amasezerano y’amahoro i Washington, bwahise...

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yavuze ko amasezerano y’amahoro iki Gihugu cyasinyanye n’u Rwanda i Washington,...

Byemejwe ko Perezida Kagame, Tshisekedi na Ramaphosa bagiye guhurira mu nama itegerejwe

Eng.-In a hopeful tone Tshisekedi speaks on the Rwanda-DRC Peace Agreement

by radiotv10
01/07/2025
0

The President of the Democratic Republic of Congo, Félix Tshisekedi, stated that the peace agreement his country signed with Rwanda...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uw’i Nyabihu wari umaze iminsi ibiri i Rubavu yakuyemo inda abaturanyi baramutahura

Kigali: Uregwa kwica umwana yibyariye wabanje kubyegeka ku mugabo we yageze aho abitangaho umucyo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.