Tuesday, October 20, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida Trump yatangaje ko yifuza guhura na Putin w’u Burusiya na Xi Jinping w’u Bushinwa

Perezida Trump yatangaje ko yifuza guhura na Putin w’u Burusiya na Xi Jinping w’u Bushinwa

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yatangaje ko yiteguye guhura na Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa mu rwego rwo kuganira ku buryo intambara yo muri Ukraine yarangira, kabone n’iyo Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelenskyy, yaba atari muri ibyo biganiro.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wamubajije niba Zelenskyy byaba ngombwa ko yitabira inama nk’iyo, Trump yavuze ko icyo yifuza kurusha ibindi ari ugushaka uburyo intambara ihagarara.

Yagize ati “Icyo nakora cyose kugira ngo intambara irangire.”

Trump yanavuze ko ashobora guhura na Putin mu ruzinduko ateganya kugirira mu Bushinwa muri Ugushyingo 2026.

Yagaragaje ko imwe mu ngingo zizaba ku meza y’ibiganiro ari ukugabanya cyangwa gukuraho intwaro za kirimbuzi (denuclearization), avuga ko byaba ari intambwe ikomeye ku isi.

Yagize ati “Nidushobora kugera ku kugabanya intwaro za kirimbuzi, nzaba ngiriye Isi yose akamaro gakomeye cyane.”

Kugeza ubu, Trump ntiyatangaje itariki nyayo y’iyo nama cyangwa niba Putin na Xi Jinping bamaze kwemera guhura na we.

Aya magambo ya Trump aje mu gihe intambara hagati y’u Burusiya na Ukraine ikomeje, ndetse n’ibiganiro byo gushaka amahoro bikomeje kuba imwe mu ngingo zikomeye ku rwego mpuzamahanga.

Trump yanenze Zelenskyy

Mu minsi micye ishize kandi Zelenskyy yavuze ko Trump ari ku ruhande rutari rwo mu mateka, mu gihe impande zitandukanye zikomeje gushaka uko intambara imaze igihe hagati ya Ukraine n’u Burusiya yarangira.

Trump muri iki kiganiro yatanze kuri uyu wa Mbere, yagarutse ku byatangajwe na Zelenskyy, agira ati “Zelenskyy ntazi ibyo avuga.”

Trump yakomeje avuga ko Ukraine yashoboraga kuba yarageze ku masezerano y’amahoro kera iyo Perezida Zelenskyy aza gukurikiza inama yamugiriye ku bijyanye n’ibiganiro n’u Burusiya.

Yagize ati “Birashoboka ko igihe kigeze ngo Zelenskyy ashake undi muntu wo kumufasha mu biganiro.”

Aya magambo agaragaza kutumvikana gukomeje kugaragara hagati y’abayobozi bombi ku buryo intambara ya Ukraine yarangira n’uburyo ibiganiro by’amahoro byakorwa.

Trump aherutse kuvuga ko yiteguye guhura na Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, kugira ngo baganire ku buryo intambara ya Ukraine yarangira, kabone n’iyo Zelenskyy yaba atari muri ibyo biganiro.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − nine =