Monday, October 26, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida wa America Donald Trump yavuze ku miterere y’umuhanzikazi Nicki Minaj ikunze guhogoza benshi

Perezida wa America Donald Trump yavuze ku miterere y’umuhanzikazi Nicki Minaj ikunze guhogoza benshi

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Donald Trump, yashimagije imiterere y’umuhanzikazi Nicki Minaj, avuga ko afite ikibuno cyiza kandi ko bigoye kubyirengagiza kabone n’iyo umuntu ataba abyitayeho.

Ibi yabivugiye mu gikorwa cyo kwamamaza abakandida bo mu Ishyaka ry’Aba-Republican cyabereye mu mujyi wa Port Huron muri Leta ya Michigan, ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2026.

Nicki Minaj w’imyaka 43, usanzwe agaragaza ko ashyigikiye Trump, yari kumwe na we mu ndege ye yihariye ya Air Force One, bajya muri iki gikorwa kigamije gufasha abakandida b’ishyaka rye mu matora y’abagize Inteko Ishinga Amategeko ateganyijwe muri America.

Mu ijambo ryamaze hafi amasaha abiri, Trump yagarutse ku magambo aherutse kuvuga ku miterere y’umusenateri Jon Husted wo muri Ohio, asobanura ko yari urwenya kandi ko abantu batigeze bayasobanukirwa neza.

Trump yagize ati “Sinari narigeze mbikora ku mugabo mbere. Mu ibanga, abagore byo yego, abagabo oya. Mu by’ukuri, niba hari ikibuno cyiza cyane nigeze kubona ni icya Nicki Minaj.”

Yakomeje avuga ko imiterere y’uyu muhanzikazi igaragara ku buryo kuyibona bigoye kubyirengagiza, maze amusaba guhaguruka kugira ngo abari aho bamubone. Nicki Minaj yahagurutse aramwenyura, aramutsa abantu bari muri icyo gikorwa.

Trump yongeyeho ati “Nizeye ko Nicki atababajwe n’ibyo mvuze, ariko turamukunda. Amaze igihe kinini ari kumwe natwe.”

Nyuma yaho, Minaj na we yagejeje ijambo rigufi ku bari aho, asaba ko bashyigikira abakandida b’Aba-Republican. Trump yongeye kumushimira, avuga ko atigeze abona asa neza nk’uko yari ameze uwo munsi, anavuga ko ari umuntu wihariye kandi uzi ubwenge.

Aya magambo aje nyuma y’amezi atatu Trump akoze urwenya rwerekeye Minaj, avuga ko yari kuzabyina mu buryo bwo kunyeganyeza ikibuno mu birori by’abanyamakuru bakurikirana ibikorwa bya White House, byari byarasubitswe nyuma y’amasasu yavugiwe hafi y’aho byagombaga kubera ku wa 25 Mata 2026.

Nicki Minaj, wahoze anenga politiki ya Trump ku bimukira muri manda ye ya mbere, yagiye arushaho kugaragaza ko ashyigikiye Perezida n’Ishyaka ry’Aba-Republican muri manda ye ya kabiri. Yitabiriye ibikorwa bitandukanye birimo inama ya gahunda ya Trump Accounts yateguwe na Minisiteri y’Imari ya America ndetse n’ibirori byabereye mu busitani bwa White House.

Uyu muhanzikazi yanigeze kuvuga ko yazatora Trump aramutse yongeye kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty + thirteen =