Monday, October 26, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Amakuru mashya: Perezida wa Israel yakiriye Maj.Gen.Bayingana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu

Amakuru mashya: Perezida wa Israel yakiriye Maj.Gen.Bayingana wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri iki Gihugu

Perezida wa Israel, Isaac Herzog, yakiriye impapuro zemerera Maj. Gen. Emmanuel Bayingana guhagararira u Rwanda nka Ambasaderi muri iki Gihugu, yibutsa ko umubano w’Ibihugu byombi wifashe neza anaragaza inkingi z’ingenzi wubakiyeho.

Nk’uko byatangajwe n’Ibiro bya Perezida wa Israel, uyu muhango wabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 26 Ukwakira 2026, aho Perezida Herzog yakiriye Maj. Gen. Bayingana amushyikiriza ububasha bwo gutangira inshingano ze za dipolomasi.

Muri uwo muhango, Perezida Herzog yashimangiye ko umubano w’Igihugu cye n’u Rwanda uhagaze neza, agaragaza ko Ibihugu byombi bikomeje guteza imbere ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Yagarutse by’umwihariko ku bufatanye mu bijyanye n’ikoranabuhanga no guhanga udushya, ubuhinzi, iterambere n’uburezi, nk’inzego zifite uruhare mu gushimangira umubano w’Ibihugu byombi.

Maj. Gen. Emmanuel Bayingana yahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Israel muri Kamena uyu mwaka wa 2026, ubwo Perezida Paul Kagame yakoraga impinduka mur zimwe mu nzego nkuru z’u Rwanda.

Icyo gihe kandi Umukuru w’u Rwanda yahaye inshingano zo guhagararira u Rwanda mu Bihugu binyuranye, abarimo Lt Gen (Rtd) Karenzi Karake wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bushinwa, na Col (Rtd) Ruhunga Jeannot wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + eleven =