Wednesday, January 7, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

radiotv10by radiotv10
05/01/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko
Share on FacebookShare on Twitter

Hagaragaye amashusho agaragaza Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro n’umugore we Cilia Flores bacungiwe umutekano n’abapolisi bajyanywe mu Rukiko rw’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yuko bafatiwe mu Gihugu cyabo.

Nicolás Maduro, yambaye amapingu kandi aherekejwe n’abapolisi bitwaje imbunda, yagaragaye ari kumwe n’umugore we Cilia Flores.

Aba bombi bashinjwa ibyaha bitandukanye by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’intwaro, ari na byo byatumye America yohereza abakomando badasanzwe bakamufatira iwe muri operasiyo idasanzwe.

Urubanza rwa Perezida Nicolás Maduro, ruterejwe n’Isi yose, byumwihariko Abanya-Venezuela bazaba bakurikiriye hafi iburanishwa ry’uyu wahoze abayobora.

Maduro n’umugore we Flores bafatiwe mu rugo rwabo ruri Caracas ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bahita bajyanwa muri America n’ingabo zidasanzwe zo mu mutwe kabuhariwe uzwi nka Delta Force.

Ni mu gihe ifatwa ry’uyu Mukuru w’Igihugu cya Venezuela, rikomeje kwamaganirwa kure n’amahanga byumwihariko, Ibihugu bisanzwe ari ibifatanyabikorwa bya Venezuela, birimo u Bushinwa, na Irani, bisaba ko America irekura Maduro.

Ni mu gihe Perezida mushya wa Venezuela Delcy Rodríguez agomba kurahira imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu kugira ngo asimbure Maduro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 + 17 =

Previous Post

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

Next Post

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Related Posts

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

by radiotv10
06/01/2026
0

Raporo ku bugenzuzi bwakorewe ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano y’Amahoro, yagaragaje ko hari ingingo z’ingenzi zikomeje kwirengagizwa mu masezerano y’i Washington,...

Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

by radiotv10
06/01/2026
0

A report assessing the implementation of peace agreements has revealed that key provisions of the Washington Peace Agreement continue to...

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

Abasirikare batsinzwe na AFC/M23 bahungiye mu Burundi baravugwa imyitwarire iteye impungenge

by radiotv10
06/01/2026
0

Abarwanyi barenga ibihumbi bitatu barimo abasirikare b’u Burundi, aba DRC, ab’umutwe wa FDLR n’uwa Wazalendo, baravugwaho kwigarurira ishuri riherereye muri...

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

Amagambo ya mbere ya Maduro n’umugore we ku nshuro ya mbere bagejejwe imbere y’Urukiko

by radiotv10
06/01/2026
0

Nicolás Maduro wahoze ari Perezida wa Venezuela uherutse gufatwa na Leta Zunze Ubumwe za America zimusanze mu Gihugu cye, ubwo...

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

Trump yagaragaje ibindi Bihugu bishobora gukurikiraho nyuma y’ibyo yakoreye Venezuela

by radiotv10
06/01/2026
0

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za America, nyuma yuko yohereje abakomando bagafata Perezida wa Venezuela kubera kumushinja ubucuruzi...

IZIHERUKA

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira
FOOTBALL

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

by radiotv10
07/01/2026
0

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

07/01/2026
Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

07/01/2026
Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

Dore ibihano biteganywa ku buri cyaha muri bine biregwa DJ Toxxyk wagonze Umupolisi agapfa

06/01/2026
Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

Congo yategetswe icyo igomba gushyira mu bikorwa kiri mu by’ingenzi mu masezerano yasinyanye n’u Rwanda

06/01/2026
Hari abarwanyi ba FDLR batahutse mu Rwanda ko iminsi bahawe yarangiye?-Guverinoma yabisobanuye

Eng.-DR Congo urged to accelerate the implementation of FDLR neutralization operations without delay

06/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Habaye impanuka y’imodoka itwara abagenzi mu Muhanda Kigali-Muhanga

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umufana w’Ikipe ya Congo wabaye ikimenyabose mu Gikombe cya Afurika byarangiye ari amarira

Polisi y’u Rwanda yatanze umucyo ku mugabo wagaragaye afatwa mu buryo butavugwaho rumwe

Why We Feel Motivated at the Beginning of the Year (The Science Behind It)

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.