Hagaragaye amashusho agaragaza Perezida wa Venezuela, Nicolás Maduro n’umugore we Cilia Flores bacungiwe umutekano n’abapolisi bajyanywe mu Rukiko rw’i New York muri Leta Zunze Ubumwe za America nyuma yuko bafatiwe mu Gihugu cyabo.
Nicolás Maduro, yambaye amapingu kandi aherekejwe n’abapolisi bitwaje imbunda, yagaragaye ari kumwe n’umugore we Cilia Flores.
Aba bombi bashinjwa ibyaha bitandukanye by’ubucuruzi bw’ibiyobyabwenge n’intwaro, ari na byo byatumye America yohereza abakomando badasanzwe bakamufatira iwe muri operasiyo idasanzwe.

Urubanza rwa Perezida Nicolás Maduro, ruterejwe n’Isi yose, byumwihariko Abanya-Venezuela bazaba bakurikiriye hafi iburanishwa ry’uyu wahoze abayobora.
Maduro n’umugore we Flores bafatiwe mu rugo rwabo ruri Caracas ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bahita bajyanwa muri America n’ingabo zidasanzwe zo mu mutwe kabuhariwe uzwi nka Delta Force.
Ni mu gihe ifatwa ry’uyu Mukuru w’Igihugu cya Venezuela, rikomeje kwamaganirwa kure n’amahanga byumwihariko, Ibihugu bisanzwe ari ibifatanyabikorwa bya Venezuela, birimo u Bushinwa, na Irani, bisaba ko America irekura Maduro.
Ni mu gihe Perezida mushya wa Venezuela Delcy Rodríguez agomba kurahira imbere y’Inteko Ishinga Amategeko y’Igihugu kugira ngo asimbure Maduro.
RADIOTV10










