• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida Kagame yashimiye mugenzi we General Doumbouya watsinze amatora muri Guinea

radiotv10by radiotv10
05/01/2026
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Perezida Kagame yihanganishije General Doumbouya wa Guinea ku bw’ibyago byabaye mu Gihugu cye
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame yashimiye mugenzi we Mamadi Doumbouya watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Guinea, amwizeza ko u Rwanda ruzakomeza gukorana no guteza imbere umubano n’Igihugu cye.

Ni mu butumwa Umukuru w’u Rwanda yatanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere tariki 05 Mutarama 2026, nyuma y’iminsi micye Mamadi Doumbouya atsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame yagize ati “Ndashimira umuvandimwe wanjye, Perezida Mamadi Doumbouya ku bwo gutorwa nka Perezida wa Repubulika ya Guinea.”

Umukuru w’Igihugu yizeje mugenzi we wa Guinea ko u Rwanda rwiteguye gukomeza gushimangira umubano mwiza usanzwe hagati y’Ibihugu byombi ndetse guteza imbere imikoranire, mu rwego rwo guteza imbere ubukungu bw’Ibihugu byombi.

Perezida Kagame na mugenzi we Mamadi Doumbouya basanzwe bafitanye ubucuti bwihariye, aho bombi buri umwe yagiye agirira ingendo muri buri Gihugu mu rwego rwo guteza imbere umubano w’Ibihugu byombi n’ubucuti bwabo.

Mu ntangiro za Gicurasi umwaka ushize wa 2025, Perezida Mamadi Doumbouya  na Madamu we Lauriane Doumbouya, bagiriye uruzinduko mu Rwanda, banakiriwemo na Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame mu rwuri rwabo ruherereye i Kibugabuga mu Karere ka Bugesera.

Muri Gicurasi 2024, Perezida Kagame na we yakiriwe na mugenzi we Mamadi Doumbouya, na we ukunze kumwita umuvandimwe akaba n’inshuti ye.

Muri Kanama 2024, ubwo Perezida Kagame yarahiriraga kongera kuyobora u Rwanda nyuma yo gutsinda amatora y’Umukuru w’Igihugu, Perezida Mamadi Doumbouya yari umwe mu banyacyubahiro baje kwifatanya na we n’Abanyarwanda muri biriya birori.

Mamadi Doumbouya muri 2024 yitabiriye ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

Umwaka ushize kandi Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye Mamadi Doumbouya na Madamu we mu rwuri rwabo mu Bugesera

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

six + seven =

Previous Post

Hamenyekanye umubare w’abasirikare u Burundi bumaze kohereza muri Congo mu myaka itatu

Next Post

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

Perezida wa Venezuela na Madamu we bagaragaye bacunzwe bidasanzwe muri America boherejwe mu Rukiko

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.