Tuesday, August 4, 2026
RW|EN
MU RWANDA

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abaturage zibavura ku buntu

Ingabo z’u Rwanda ziri muri Sudani y’Epfo zagobotse abaturage zibavura ku buntu

Bamwe mu baturage bo mu gace ka Diel mu nkengero z’umugezi wa Nili muri Leta ya Upper Nile muri Sudani y’Epfo, bahawe serivisi z’ubuvuzi ku buntu n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri iki Gihugu.

Ni igikorwa ingabo z’u Rwanda ziri muri ubu butumwa buzwi nka UNMISS zafatanyijemo na bagenzi babo na bo bari muri ubu butumwa i Malakal.

Iyi gahunda yakozwe mu gihe izi ngabo zari ziri mu gikorwa gisanzwe cyo kugenzura uko umutekano wifashe mu mugezi wa Nili no mu bice byo mu nkengero zawo.

Serivisi z’ubuvuzi zatanzwe zirimo gusuzuma no kuvura indwara zisanzwe, kuvura malaria, kwita ku buzima bw’abana, gutanga ubukangurambaga ku buzima, ndetse n’izindi serivisi rusange z’ubuvuzi. Hanatanzwe imiti y’ibanze ku baturage ku buntu.

Mu ijambo rye, Umuyobozi w’agace ka Diel, Bwana Jacob Bith Wuor, yashimiye Ingabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro ndetse na UNMISS ku bufasha bw’ubuvuzi bwatanzwe mu gihe gikwiye.

Yashimye uburyo aba basirikare bahuza ibikorwa byo gucunga umutekano n’ibikorwa by’ubutabazi bigamije gufasha abaturage, avuga ko iki gikorwa kigaragaza ubufatanye n’ubwitange ku baturage ba Leta ya Upper Nile.

Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ziri muri UNMISS Malakal, Lt Col Robert Rwagihungu, yavuze ko itsinda ry’abaganga ryajyanye n’abagenzura umutekano bityo baboneraho gutanga serivisi z’ubuvuzi zikenewe cyane ku baturage bafite ubushobozi buke bwo kugera ku mavuriro.

Lt Col Robert yagaragaje ko iki gikorwa kigaragaza ubushake n’ubwitange bw’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro na UNMISS mu kurinda abasivili no guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage bafite ibyago byinshi batuye mu gace bakoreramo.

Iki gikorwa cyarushijeho gukomeza icyizere n’ubufatanye hagati y’abaturage n’abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye bari mu butumwa bw’amahoro, kinagaragaza ubwitange bw’Ingabo z’u Rwanda. Byongeye kandi, cyerekanye uburyo ibikorwa by’ubufatanye hagati y’abasirikare n’abaturage bishobora kwinjizwa neza mu marondo asanzwe.

RADIOTV10

Share this story: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fourteen + eighteen =