Wednesday, October 21, 2026
RW|EN
AMAHANGA

Perezida w’u Burundi yifatanyije n’Umuyobozi mu biro bye wapfushije umugore

Perezida w’u Burundi yifatanyije n’Umuyobozi mu biro bye wapfushije umugore

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yihanganishije umuyobozi ushinzwe politiki n’umuco muri Perezidansi, Jean Claude Karerwa Ndenzako wanigeze kuba Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, wapfushije umugore.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Perezida Ndayishimiye yavuze ko ababajwe cyane n’aya makuru y’urupfu rw’umugore wa Karerwa Ndenzako.

Yagize ati “Namenye muri iri joro inkuru y’urupfu rw’umugore wa Bwana Jean Claude Karerwa Ndenzako, Umuyobozi ushinzwe politiki, imibereho y’abaturage n’umuco mu Biro bya Perezida wa Repubulika y’u Burundi, witabye Imana azize uburwayi.”

Umukuru w’Igihugu cy’u Burundi yihanganishije uyu muyobozi, abana be ndetse n’abandi bose bo mu muryango we ku bw’uru rupfu.

Yagize ati “Nifatanyije namwe muri ibi bihe by’akababaro, kandi nihanganisha we, abana be ndetse n’umuryango wose wagize ibyago.”

Perezida Ndayishimiye yasoreje ubutumwa bwe asaba Imana kwakira nyakwigendera mu mahoro yayo y’iteka no guhumuriza abo asize.

Yagize ati “Imana imwakire mu mahoro yayo y’iteka, kandi ikomeze abantu bose bo mu muryango we n’inshuti ze.”

Jean Claude Karerwa Ndenzako ni umuyobozi ukorera mu Biro bya Perezida w’u Burundi, aho ashinzwe gukurikirana ibijyanye na politiki, imibereho y’abaturage n’umuco.

Uyu munyapolitiki wanabaye Umuvugizi w’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, na we yagaragaje agahinda gakomeye yasigiwe n’urupfu rw’umugore we Alice-Bella Muhari witabye Imana kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Ukwakira 2026.

RADIOTV10

Sangira: Facebook Twitter WhatsApp

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 3 =