Friday, July 4, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Perezida yagaragaje umwanya u Rwanda rwazaho mu bifuza amabuye muri Congo utagakwiye gutuma ruhozwaho inkeke

radiotv10by radiotv10
10/03/2025
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Nta na rimwe yigeze atorwa muri manda zombi- Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame avuga ko haramutse hakozwe urutonde rw’abafite inyungu mu mabuye y’agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Rwanda rwaza ku mwanya wa nyuma, ariko ikibabaje ari uko ruhora rushinjwa ibyagakwiye kubazwa abayungikiramo amamiyali n’amamiliyari.

Perezida Paul Kagame yabitangaje mu kiganiro yagiranye n’Umunyamakuru Mario Nawfal, cyagarutse ku bibazo birimo ibyo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Uyu munyamakuru wavugaga ko hari Ibihugu bitifuriza Congo gutekana, kugira ngo bikomeze bibone uburyo byagera ku mabuye y’agaciro ari muri iki Gihugu, mu gihe Perezida Kagame yifuriza iki Gihugu kugira amahoro arambye, kandi kibashe no kugirana ubucuruzi n’ibindi Bihugu mu nzira ziboneye.

Umukuru w’u Rwanda, yavuze ko hari Ibihugu byinshi bifite inyungu mu mabuye y’agaciro yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo n’iby’ibihangange, binaherutse gufatira u Rwanda ibihano birushinja ibinyoma.

Yavuze ko ikibabaje ari uko ibyo Bihugu bishinja u Rwanda ibinyoma birimo no kwiba amabuye y’agaciro muri Congo, ahubwo ari byo bifite inyungu mu mabuye y’agaciro yo muri iki Gihugu.

Ati “Uramutse urebye ku rutonde rw’Ibice ijana, u Bushinwa, u Burayi, US [Leta Zunze Ubumwe za America], Canada n’ibindi, ugashyiramo n’ibindi byo muri aka karere, bifite inyungu mu mabuye y’agaciro muri Congo, u Rwanda rushobora kuza ku mwanya w’ijana, rushobora kuza ku mwanya wa nyuma.

Ariko urebye uko bimeze, bisa nk’aho, abantu badashishikajwe n’amabuye y’agaciro, ni bo bakomeje gushinjwa ikibazo cyose cy’abo bose 100, bakura amamiliyari n’amamiliyari batagize icyo basige inyuma.

Rero u Rwanda ni rwo bahirikiraho ibyo byose, ubundi abantu bafite ubuhanganje bwaba ubw’itangazamakuru n’ibindi byose, kandi kuri bo bakomeje no kungukira muri politiki mbi.”

Perezida Kagame akomeza avuga ko ikibazo cy’u Rwanda kidashingiye ku mabuye y’agaciro, ahubwo ko igihe cyose ruhora rushyize imbere umutekano warwo uza imbere y’ibindi byose.

Ati “Igihe cyose dufite impungenge z’umutekano wacu, ntidushobora gutekereza iby’amabuye y’agaciro muri icyo kibazo, rwose ibyo byaza ku mwanya wa nyuma mu bitekerezo byacu.”

Umukuru w’u Rwanda yavuze ko ikindi kibazo gihangayikisha u Rwanda, ari icy’Abanyekongo bakomeje gutwererwa u Rwanda, bisanze muri kiriya Gihugu ubwo hakatwaga imipaka, ariko ubutegetsi bwa Congo bukaba bwarakomeje kubahoza ku nkeke, ndetse bakaza gutotezwa ku bufatanye bw’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu n’umutwe wa FDLR ugizwe n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Bakorana n’Abanyapolitiki, bakabateza ibibazo, ariko bagashaka no guteza ibibazo ku Rwanda. Ibyo ni ibintu twaganiriye na buri wese, na Guverinoma yose yagiye ibaho muri Congo.”

Perezida Kagame wavuze ko ibi yanabiganiriye n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi, ariko ko kubyumva byabaye ikibazo kuko afite ingengabitekerezo ya Jenoside, kandi ko babivuganyeho inshuro nyinshi.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + four =

Previous Post

Herekanywe abakurikiranyweho ibyaha birimo kwiyitirira Abagenzacyaha no kurema umutwe w’abagizi ba nabi

Next Post

Rubavu: Bararira ayo kwarika kubera indwara y’amayobera yibasiye igihingwa cyabo ikabacyura amaramasa

Related Posts

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo mu Karere ka Kayonza bari bamaze igihe bataka ibibazo uruhuri baterwaga n’aho bacururizaga, ubu bari...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
03/07/2025
5

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

Bubakiwe isoko rishya rinagezweho ariko bamaze umwaka baricururizamo bafite amaganya

by radiotv10
03/07/2025
0

Abacururiza imbuto n’imboga mu isoko rya Kariyeri riherereye mu mjyi wa Musanze, bataka ibihombo bavuga ko baterwa n'uko bashyizwe mu...

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

Rubavu: Bashingiwe amapoto none imyaka ibaye ibiri bategereje amashanyarazi barahebye

by radiotv10
02/07/2025
0

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Nyundo mu Karere ka Ruvavu, bavuga ko Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu REG cyabashingiye amapoto...

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

IZIHERUKA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma
IMIBEREHO MYIZA

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

by radiotv10
03/07/2025
0

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

03/07/2025
AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

03/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

03/07/2025
Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

Perezida Trump yahaye Hamas inama z’icyatuma intambara yayo na Israel irangira burundu

02/07/2025
Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

Umukinnyi ukomoka muri America umaze iminsi atanga ibyishimo mu Rwanda yamaze kuba Umunyarwanda bidasubirwaho

02/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Rubavu: Bararira ayo kwarika kubera indwara y’amayobera yibasiye igihingwa cyabo ikabacyura amaramasa

Rubavu: Bararira ayo kwarika kubera indwara y’amayobera yibasiye igihingwa cyabo ikabacyura amaramasa

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abacururiza mu isoko rya Kabarondo nyuma y’igihe barira ayo kwarika ubu barabyinira ku rukoma

Baltasar wavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga hamenyekanye icyemezo yafatiwe n’Urukiko

AMAFOTO: APR FC irimo amasura mashya yatangiye imyitozo

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.